Imigenzo yo gutora Papa Mushya iratangira, dore uko atorwa
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Abayobozi b’Itorero Gatolika baturutse impande zose z’isi bateraniye i Vatikani gutangira inama y’ibanga izwi nka konklave, ari yo nzira y’ibanga ibamo gutoranya papa mushya.
Bazaba batoranya usimbura Papa Fransisiko, Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, witabye Imana ku wa Mbere w’Pasika afite imyaka 88.
Mu mateka, inama za konklave zagiye zizana impinduka zikomeye mu Itorero Gatolika, kuko buri papa mushya ahora asiga izina rye n’umusanzu wihariye.
Abayobozi bakuru b’Itorero Gatolika bonyine, bazwi nka ba kardinali – kandi bagomba kuba bataruzuza imyaka 80 – ni bo bemerewe gutora, kandi guhitamo papa mushya bifatwa nk’inshingano ikomeye y’ubutumwa bw’umwuka.
Inama za konklave zimaze imyaka amagana zibaho, zikurikiza amategeko akomeye agamije kurinda ibanga no gukumira uruhare rw’inyuma
Ijambo “konklave” rikomoka ku Kilatini cum clave, risobanura “ufungiyeho urufunguzo”, rikagaragaza umuco wo gufungirana ba kardinali.
Kuva mu kinyejana cya 15, amatora abera mu rusengero rwa Sistine Chapel, munsi y’ubugeni bugezweho bwo mu gihe cya Renaissance buzwi cyane.
Inama ya nyuma ya konklave yabaye mu 2013, itora Papa Fransisiko nyuma y’amajonjora atanu gusa, bituma iba imwe mu zafashe igihe gito mu mateka ya vuba.
Ariko mu bihe bya kera, kutumvikana hagati y’amatsinda byajyaga bituma inama za konklave zimara amezi menshi.
Nyuma yo gutangaza izina rishya ahisemo, papa mushya ajyanwa mu cyumba kizwi nka “Icyumba cy’Amarira”, ari cyo cyumba kiri iruhande rwa Sistine Chapel, aho ahabwa bwa mbere imyambaro ye ya gipapa n’ibikoresho birimo ikanzu y’umweru, umwambaro uzwi nka mozzetta n’ingofero y’umweru yitwa zucchetto.
Imyambaro Iba igenewe Papa Amaze gutorwa
Icyo cyumba cyiswe gutyo kubera inkuru z’abapapa babayeho mbere, aho bamwe bacitse amarira kubera umutwaro w’inshingano bashyizwemo.
Ibyo ahitamo kwambara muri iyo minota ya mbere biba ari umwanzuro we bwite – ushobora kugaragaza uko abona iyo nshingano nshya yemeye.
Papa Fransisiko, by’umwihariko, yanze kwambara umwambaro w’icyubahiro w’umutuku uremereye (uzwi nka cope, wambarwa n’abihayimana mu mihango), ahitamo kwambara ikanzu yoroheje y’umweru.
Ku rusenge rw’urusengero rwa Mutagatifu Petero rureba ku kibuga kinini, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Gatolika aziyereka imbaga y’abakirisitu amagana baturutse imihanda yose y’isi mu gihe yaba yamaze kumenyekana nk’uwatowe.
Iyo papa amaze gutorwa, agomba kubanza kwemera ku mugaragaro iyo nshingano imbere y’Inteko ya ba Kardinali, akanatangaza izina rye rya gipapa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutorwa kwe, Papa Fransisiko yavuze ko izina rye ryahaye icyubahiro Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, kandi ko yahumetswe n’inshuti ye w’Umunyaburezili, Kardinali Claudio Hummes.
Uwo muyobozi mukuru w’Itorero yabwiye abanyamakuru ko ubwo yatangazwaga, Hummes yamuhobeye aramubwira ati: “Ntuzibagirwe abakene.”
Mu gihe cy’imyaka irenga 500, abapapa bakoreshaga amazina yabo bwite. Ibi byaje guhinduka, bakajya bakoresha amazina y’ikirango kugira ngo bagabanye amagambo mu mazina yabo cyangwa bibutse abapapa babayeho mbere. Ni yo mpamvu abapapa benshi mu mateka bahisemo izina Yohani.
Dore zimwe mu nshingano za Papa:
Papa ni we uyobora Itorero Gatolika kandi yubahirizwa nk’usimbura Mutagatifu Petero, ibyo bikamuha ububasha ku bakirisitu bagera kuri miliyari 1.4. Abagatolika bemera ko ibi bimuhuza na Yezu Kirisitu mu buryo bw’umwuka, bikamugira isoko nyamukuru y’ubuyobozi bw’iyobokamana.
Ari kumwe na Bibiliya, inyigisho ze zigira uruhare mu gushinga imizi y’imyemerere n’imigenzo y’Itorero. Andi madini ya gikirisitu, nk’Abaporotesitanti n’Abayahudi b’Abadodogisi (Orthodox), ntacyo yemera ku butware bwa papa.
Dore aba Papa bamenyekanye cyane ku Isi:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *