
Imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi ba M23 muri Teritwari za Uvira na Walungu zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuva ku wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, imijyi ya Katogota na Kamanyola, iri hagati y’utwo turere twombi, yibasiwe n’urugomo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, Wazalendo yabanje kugaba igitero gitunguranye ku birindiro byinshi by’inyeshyamba za AFC-M23.
Abatangabuhamya bari aho bavuga ko Abawazalendo bavuye i Katogota, bagenda berekeza i Kamanyola.
Imirwano yakajije umurego mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi, aho imirwano yamaze amasaha umunani nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Umunsi wose, nta rujya n’uruza cyangwa ibikorwa byagaragararaga muri ako gace, kubera ko abaturage bari bahungiye mu ngo zabo.
Abasivili bakomeretse, mu gihe impande zombi nazo zagize igihombo cy’abantu, nk’uko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu uri mu Kibaya cya Ruzizi yabitangaje.
Kuri uyu wa Kabiri, ngo umwuka mubi wakomeje gututumba buri ruhande rudashaka kuva ku izima, mu gihe hagaragaraga kongera kwisuganya ku mpande zombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *