skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro abitwaje intwaro bashakaga kwerekeza mu ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu minsi ishize inyeshyamba zitwaje zanyuze mu karere ka Nyamasheke zishaka kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe zakubiswe inshuro n’ingabo z’ u Rwanda gusa zica umusivili umwe.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien,yabwiye abanyamakuru ko aba bantu bitwaje intwaro baherutse kunyura muri aka karere bavuga ko bagiye muri Nyungwe,bakomwe mu nkokora n’abasirikare b’ u Rwanda gusa ngo bishe umunyarwanda umwe.

Yagize ati “Twagize ibyago baturasira umuntu umwe yitaba Imana ariko abaturage turabashimira by’ umwihariko abaturage b’umurenge wa Karambi kubera ko bababonye bakiza baraduhamagara twese n’ inzego z’ umutekano turababona, inzego z’umutekano zirabakurikira kandi aho bashakaga kujya ntabwo bahageze.

Inzego zacu z’umutekano zirasobanutse zifite ubuhanga n’ ubumenyi n’ ubushobozi zarabikemukiye ku buryo twizera ko nta mbogamizi n’ imwe ihari abaturage bacu bose bari mu kazi, bari mu buzima busanzwe barahinga bakeza bakabyara bagaheka”

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe nibwo abantu barenga 80 barimo abari bambaye gisirikare n’ abari bitwaje intwaro bageze mu murenge wa Karambi uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe basaba abaturage kubereka inzira yabageza muri iri shyamba gusa baje gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda bakwira imishwaro.

Meya Kamali yemeje ko abo barwanyi bambuwe ibikoresho bya gisirikare bari bafite n’ingabo z’ u Rwanda,nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage gusa asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibihuha bivuga ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo inyeshyamba zahigaruriye.


Meya wa Nyamasheke,Kamali yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakomye mu nkokora abarwanyi bashakaga kwinjira muri Nyungwe

Ibitekerezo

  • Mukomeje kuturagira none se kuwambere sibwo abantu bose bavugaga ko ayo makuru batayazi? None muti mwabakubise inshuro ese nibangahe? Kubakubita inshuro gusa nyuma yisaha amasasu avuga? Mubaye nka Habyarimana aterwa ati nta kibazo kiri Kagitumba cyangwa Gatuna kandi abantu bari kuraswa urufaya.

    Yambwebwe ngo ni Sankara ko itavuga ngo ni Major ra hhhhhhhh Maj ntabwo ihabwa imbwa nka Sankara mubwire ibigarasha byose bize tubivunirumuheto niba mwazaga mutihisha ngo ikibazo tugicyemure burundu turiteguye mwamisegamwe

    ariko ntimujatugire injiji,ayamakuru ntibayavuze kuwa1 bayabaza mayor akavuga ko ntaho azi!!!kandi umukuru wumurenge yariyayemeje ariko asabako bayabaza moyar ko ariwe waruhari.turambiwe inkuru zanyu ziba zidafite icyerekezo,ibyiza mwajya mubyihorera kubivuga kuko ntimunavuga neza uko bimeze.abo mwakubise inshuro nibande?komwabatse intwaro bababwiye ko aribantu ki?ese imitwano ishobora kumara isaba ntihagire abasirikare bapfa kumpanse zombi?

    Frank we subira mu mateka umenye uko intambara ya 1990 yatangiye urakuramo amasomo menshi. Gerilla uzi uko irwana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa