skol

Ingabire Victoire akureyo amaso ku munyamategeko w’umunyamahanga ashaka ko amwunganira?

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda, ku wa 8 Nyakanga 2025 yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko umucamanza yubahiriza ubusabe bwe yimurira iburanisha ku wa 15 Nyakanga.

Impamvu Ingabire Victoire yatanze asaba ko yakongererwa iminsi, zirimo ko kuri ubu yunganiwe na Me Gatera Gashabana, ari na we wunganira abandi bantu icyenda baregwa muri dosiye imwe, akaba ashaka ko yagira umwunganizi mu mategeko we wihariye, kandi akaba amufite ukorera umwuga muri Kenya, ndetse ko yasabye ko yahabwa n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda uburenganzira bwo kumwunganira ariko bikaba bitarakorwa.

Yabwiye urukiko ati “Nasabaga ko bamworohereza kubona ibya ngombwa byo kuza kunyunganira…Mudufashe kutwumvishiriza urugaga rw’Abavoka kumuha uburenganzira bwo kuza gikora.”

Mu kumusubiza, umucamanza yaramubajije ati “Ni ngombwa ko urukiko rwinjira mu mikorere y’urugaga cyangwa mwebwe mwakorana n’urugaga?”

Urukiko rwashingiye ku mpamvu yatanze asaba kongererwa iminsi, rwimurira urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ku wa 15 Nyakanga, kugira ngo yitegure neza, ndetse akurikize ibisabwa n’urugaga kugira ngo uwo mwunganizi yifuza ko amwunganira abone ibyangombwa, ariko umucamanza ati "Ariko icyo gihe nta yindi mpamvu urukiko ruzumva."

Umwunganizi wa Ingabire ntibahuza imvugo

Umunyamategeko w’Umunya-Kenya Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko ashaka ko ari we uzamwunganira, yitwa Emily Kwamboka Osiemo, asanzwe abarizwa mu Rugaga rw’Abavoka muri Kenya, ndetse avuga ko atari ubwa mbere yunganiye Ingabire Victoire.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telephone, Osiemo yavuze ko Ingabire Victoire yamuvugishije akimara gutabwa muri yombi, ariko batigeze bongera kuvugana, gusa ngo yamusabye ko yasaba ibyangombwa mu rugaga kugira ngo azashobore kumwunganira.

Yagize ati “Yaramvugishije ampa amabwiriza y’uko nasaba uburenganzira bwo kuzamwunganira, ariko ubu sindi kubasha kuvugana na we bitewe n’uko bimumereye ubu [ari mu maboko y’ubushinjacyaha] kugira ngo tuvugane byinshi, igihari ni uko gusa Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwampa uburenganzira nkabasha kuza kumwunganira.”

Nubwo bimeze bityo, Osiemo avuga ko atazi neza niba ari we Ingabire yahisemo koko nk’uzamwunganira, avuga ko niba yaramuvuze mu rukiko ubwo bishoboka, kuko atabashije we gukurikirana iby’iburanisha riheruka.

Ati “Niba yaravuze izina ryanjye ubwo bishoboka ko ari njyewe, sinzi niba hari undi muntu duhuje amazina,”

Yavuze ko icyasabwa kugira ngo yunganire Ingabire ari uko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwamuha uburenganzira, “hashingiwe ku itegeko ryo mu Rwanda ryorohereza abanyamategeko bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivuga ko umunyamategeko wese wo muri EAC ushaka gukorera mu Rwanda agomba guhabwa uruhushya.”

Urugaga rwamwimye uruhushya

Mu gushaka kumenya icyo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga kuri iyi ngingo, IGIHE yagiranye ikiganiro na Me Nkundabarashi Me Nkundabarashi Moïse uyobora Uru rugaga, avuga ko yakiriye ubusabe bwa Me Osiemo wo muri Kenya asaba ko yahabwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda igihe gito kugira ngo yunganire Ingabire Victoire.

Ati “Uriya mwavoka yaratwandikiye adusaba kubona uburenganzira bw’agateganyo bwo kunganira Ingabire, atubwira ko ari umukiliya we, aranabitugaragariza mu ibaruwa ye yatwandikiye. Mu mategeko imikorere y’abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité] kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemerera abavoka b’icyo gihugu gukorera mu cyanyu.”

Aha, Me Nkundabarashi yavuze ko atari ko bimeze kuri Kenya, kuko yo itemerera abavoka bo mu Rwanda gukorerayo, bityo ko ukurikije iryo hame rya magirirane n’u Rwanda ubu rwahisemo kutemerera abavoka bo muri Kenya gukorera mu Rwanda.

Ati “Kugira ngo wumve amateka neza, u Rwanda rukimara kwinjira muri EAC, rwakoze ibyo rwagombaga gukora byose bijyanye no kwinjiza amasezerano mpuzamahanga mu mategeko y’imbere mu gihugu, Kenya na yo yari itegerejweho gukora ibyo, bavugurura itegeko rigenga urugaga rwabo, bongeramo igika cyavugaga ko abavoka bo mu Burundi n’abo mu Rwanda na bo bemerewe gukorera muri Kenya, ibyo byabaye muri 2014.”

“Bakimara kuritora ryamaze nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri, abantu barariregera mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kenya, Urukiko rwemeza ko icyo gika kigomba kuvanwaho kuko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko hatabayeho kubanza kubaza abaturage kugira ngo bagire icyo babivugaho.”

Icyemezo No. 94 cyo mu 2014 cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kenya gikuraho ingingo ya 12 n’iya 13 akaga ka 1(d) yari yemejwe n’Urugaga rw’Abavoka muri Kenya yavugaga ko abo mu Rwanda no mu Burundi na bo bemerewe gukorerayo nk’uko byari bimeze n’abandi bo mu bihugu bya EAC, cyasohotse mu 2014.

Iki cyemezo cyongeye kwifashishwa n’urukiko mu 2019 ubwo umunyamategeko w’Umunya-Kenya, Javan Kiche, wari waraherewe uruhushya mu Rwanda, yasubiye iwabo asaba kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka ariko arabyangirwa kuko ingingo zemereraga abavoka bo mu Rwanda no mu Burundi gukorera muri Kenya zari zarateshejwe agaciro mu 2014.

Ni cyo cyatumye ajyana ikirego mu rukiko asaba ko urugaga rwamuha uburenganzira bwe bwo gukorera umwuga muri Kenya.

Icyo gihe urukiko rwafashe umwanzuro ko Javan atigeze arenganywa kuko Urugaga rwamusubije rushingiye ku cyemezo cy’urukiko cyo mu 2014 cyavugaga ko kongera ingengo zemerera abavoka bo mu Rwanda no mu Burundi gukorera muri Kenya, binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Me Nkundabarashi yavuze ko “Mu Rwanda twari twarakoze ibyasabwaga byose, twebwe ku ruhande rw’u Rwanda, twatangiye kwemerera abavoka b’Abanya-Kenya kuza gukorera mu Rwanda, hari n’abari hano ubu ngubu bakorera mu Rwanda. Igitekerezo cyari gihari twatekerezaga ko nubwo [muri Kenya] barikuyeho bari buze kongera bakabaza noneho abaturage, noneho bikajya mu itegeko ryabo ry’imbere mu gihugu.”

“Kuva mu 2014 kugeza uyu munsi, nta kintu na kimwe ibyo bintu bigeze babikoraho, noneho icyaje no kuba ni uko hari abo twemereye hano b’Abanya-Kenya basubiyeyo ngo basabe na bo kwinjira mu rugaga rwabo barabangira, bavuga yuko abantu bavuye mu Rwanda bafite ‘system’ y’imyigire itandukanye no muri Kenya, batakwemererwa gukorerayo.”

Yavuze ko nk’uko u Rwanda rwihutiye kwinjiza ibyo rwasinye mu masezerano mpuzamahanga mu mategeko yarwo bwite, batekerezaga ko n’ibindi bihugu bya EAC ari ko byari kubigenza, ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa mu bihugu byinshi.

Ati “Aho rero ni ho hari ipfundo ry’iki kibazo…ibihugu byari bifite inshingano zo kwinjiza ibikubiye muri ayo masezerano mu mategeko agenga imyuga y’abavoka ku mpande zombi. Kenya rero kugeza uyu munsi ntabwo ari ko bimeze, ni ukuvuga ko mu yandi magambo ibintu atari magirirane, kubera ko batemerera Abanyarwanda gukorera umwuga muri Kenya, natwe ntabwo twemerera Abanya-Kenya gukorera mu Rwanda.”

Me Osiemo yarasubijwe ntiyanyurwa

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yavuze ko Osiemo Emely bamusubije bamubwira ko ibyo yasabaga byo gukorera mu Rwanda bitakwemerwa kuko Kenya itubahirije ihame rya magirirane.

Yavuze ko ibaruwa ye ya mbere yayohereje ku wa 25 Kamena, bakamusubiza ku wa 27 Kamena 2025.

Ati “Amaze kutwandikira twaramusubije turamubwira tuti ‘kubera ko ari uku ibintu bimeze, nta bwo twakwemerera uruhushya rwo gukorera hano mu Rwanda by’igihe gito, kuko mu mategeko ngengamikorere y’urugaga, iyo umwavoka w’umunyamahanga ashatse kuza gukorera mu Rwanda, asaba uburenganzira umuyobozi w’urugaga, umuyobozi w’urugaga mu byo asuzuma, harimo no kureba niba icyo gihugu cyemerera Abanyarwanda kuba na bo bakorera aho aturutse.’ Kubera ayo mateka na Kenya rero kugeza n’uyu munsi atarahinduka, ni yo mpamvu natwe tumubwira ngo ntabwo wemerewe gukorera mu Rwanda.”

“Naramusubije ndamubwira nti ubwo burenganzira nta bwo ubwemerewe, yego yarongeye arandika avuga ko ari ibaruwa y’ubujurire ku bw’icyo gisubizo…hano rero we agakoresha amasezerano ya EAC ndetse n’ibijyanye no korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, avuga ko yakagombye kuba yemerewe na we kuba yaza agahabwa ubwo burenganzira bwo kuba yakorera hano… ubu turi gutegura indi baruwa kugira ngo tumusubize.”

Yongeyeho ko “Ikintu gitangaje muri iyi baruwa yita iy’ubujurire, nta hantu na hamwe avuga kuri ziriya manza namubwiye ubwo namusubizaga, zavanyeho ubwo burenganzira ku Banyarwanda, nta hantu na hamwe abivugaho, ahubwo we aravuga ngo nta bwo akwiye guhorwa Kenya itarubahirije ibyo yagombaga gukora..hano turavuga ku mategeko mpuzamahanga, igihugu cyawe niba kitubahirije ibyo kigomba gukora nk’inshingano ntabwo wavuga ngo wowe wagira uburenganzira cyo kitakoze ibyo kigomba gukora.”

Me Nkundabarashi yavuze ko bari gutegura indi baruwa yo gusubiza iyo Me Osiemo yise iyo kujuririra iya mbere bamuhaye bamwangira uburenganzira bwo kunganira Ingabire Victoire uburanira mu Rwanda, gusa avuga ko igisubizo nta ho kizaba gitaniye n’icyo bamuhaye mu ya mbere.

Ingingo ya 78 y’Amategeko Ngengamikorere y’Abavoka mu Rwanda, ivuga ko “abavoka banditswe mu ngaga zo mu mahanga ntibashobora gukora umwuga mu Rwanda mu buryo buhoraho. Icyakora Abavoka baturuka mu bihugu byagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kwishyira hamwe mu rwego rw’Akarere bemerewe gukorera mu Rwanda iyo bibaye ngombwa, ariko babanje kubyemererwa n’Umukuru w’Urugaga.”

Irakomeza iti “Ku bandi bavoka bari mu ngaga zo mu mahanga ntibashobora gukorera mu Rwanda batabiherewe uruhushya rwanditse n’Umukuru w’Urugaga urutanga aruko abonye inyandiko y’Umukuru w’Urugaga rw’aho Umwavoka aturutse, ndetse n’inyandiko zigaragaza ko hari amasezerano y’imikoranire avugwa mu ngingo ya 80 y’aya mategeko ngengamikorere.”

Umuyobozi w’Urugaga ati “Rero kuri iyi ngingo icyo ngomba kureba ni niba hariho iyo mikoranire magirirane, uko bimeze rero ubu ngubu, ni biriya navuze bishingiye kuri ziriya manza zabaye, bikaba bimaze imyaka kuva mu 2014 kugeza mu 2025, umwanzuro uroroshye, nta bwo babishaka. Rero aha ngaha ni ho nashingiye mubwira yuko uburenganzira yasabye atabuhawe, ariko yarabijuririye, rero turateganya kumusubiza vuba.”

Yavuze ko, nk’uko byagaragajwe mu rukiko, urukiko rudafite inshingano zo kubwira Urugaga umwanzuro rwafata, kuko ari urwego rwigenga kandi rufite amategeko rugenderaho, gusa avuga ko urukiko niruramuka rubitabaje bazarworohereza.

Ati “Urukiko nirushaka ko tugira icyo tubivugaho tuzabikora, n’izi nyandiko nibashaka ko tuzibereka, tuzazibereka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa