Ingabire Victoire ni icyihebe, si umunyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi- Minisitiri Bizimana
Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakebuye abashyigikiye Ingabire Victoire bamufata nk’umunyepolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, mu gihe ahubwo ari icyihebe gishaka kugirira nabi ubuyobozi bwarwo.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2026 mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda bitabiriye ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa, hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubuhaderanwa mu Banyarwanda.
Igitekerezo cy’iyi nama cyaturutse ku Banyarwanda baba mu mahanga, biganirwaho mu nama y’Umushyikirano ya 19 yabereye i Kigali ku matariki ya 23 na 24 Mutarama 2024.
Uretse Minisitiri Bizimana, mu bitabiriye ibi biganiro baturutse mu Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wanatanze ubuhamya bw’ibihe bikomeye yanyuzemo byo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe umubyeyi we (mama we) ari umwe mu bayigizemo uruhare.
Byitabiriwe kandi na Jean de Dieu Uwizeye uvuga ko yamaze igihe kinini afite urwikekwe no kutizera Inkotanyi yumva ko zizamugirira nabi kuko yabarizwaga mu bwoko bwakoze Jenoside. Avuga ko kuri ubu yabohotse ndetse yibona nk’Umunyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, yavuze ko ibi biganiro byitezweho umusanzu mu gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati "Twishimiye kubakira mwese muri uyu mujyi wa Paris, aho duteraniye kugira ngo uyu munsi tugirane ibiganiro nk’Abanyarwanda baba mu bihugu by’ i Burayi. Ibi biganiro, ndizera ko bidusigira impamba ihagije izadufasha gukomeza ubumwe, tukarwanya icyaduteza amacakubiri n’inzangano; kuko tuzi aho yatugejeje. Bityo tugakomeza kwiyubakira igihugu cyacu dukunda.”
Yibukije abato ko nubwo Jenoside yabaye bataravuga cyangwa bakiri abana nabo barebwa n’ibi biganiro.
Ati “Hashize imyaka 32 Jenoside ikorewe abatutsi. Abenshi muri hano mwari mutaravuka, mushobora kwibwira ko ibijyanye n’ubumwe bitabarabera, ariko twese biratureba, kuko ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi zitugeraho twese.”
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka y’ubukoloni u Rwanda rwanyuzemo ari nayo yagejeje kuri Jenoside.
Ati “Kuva u Rwanda rwahabwa ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi mu 1962 rwagize ibyago byo gutegekwa na Leta z’abahezanguni za perezida Kayibanda na Habyarimana zagenderaga ku ivangura n’amacakubiri atoteza igice kimwe cy’Abanyarwanda b’Abatutsi kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe na Leta ikorwa mu bugome ndengakamere ihitana abatutsi barenga miliyoni."
Uretse abapfuye, Minisitiri Bizimana yibukije ko Jenoside yasize umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda, gusa ashimangira ko ari ikibazo ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bwakemuye.
Ati “Abandi baturage benshi bagera hafi miliyoni 2 bahunze igihugu bajyanywe n’abategetsi bakoze jenoside, bamwe bahama mu bihugu bikikije u Rwanda, cyane cyane Congo, abandi bahungira mu bihugu by’amahanga ya kure, harimo n’abari mu bihugu by’i Burayi, barimo bamwe muri mwe mukiri muri ubwo buzima."
"Ku bw’amahirwe Leta y’abicanyi yatsinzwe na FPR Inkotanyi hakoreshejwe urugamba rw’amasasu, hatangira gahunda zo gusana no kubaka igihugu kigendera ku bumwe bw’Abanyarwanda, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese, imiyobore myiza, iterambere rya buri muturage, n’ineza y’Abanyarwanda bose muri rusange. Umusaruro w’iyi politiki iha umwanya n’amahirwe buri Munyarwanda wese urigaragaza uretse ku badashaka kureba ukuri kw’ibikorwa no kukwemera uko guteye. Turifuza ko iyi nama ibaha umwanya wo kumenya u Rwanda nyarwo aho kubeshywa no guheranwa n’ibinyoma by’urwango no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda bikwizwa ku mbuga nkoranyambaga."
Ubutumwa ku bagihakana Jenoside
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko kimwe mu bibazo bihari uyu munsi ari abagoreka amateka y’u Rwanda kubera inyungu runaka, ariko ugasanga ibyo bavuga biyobya urubyiruko cyane cyane urutazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bari bakiri bato cyangwa bataravuka.
Ati "Tuzi neza ko ikibazo gikomeye Abanyarwanda bamwe bahura nacyo cyane cyane abatuye mu mahanga, bavuye mu Rwanda ari bato n’abahavukiye, ari amakuru menshi abageraho, ayo basoma mu bitabo bimwe na bimwe no ku mbuga nkoranyambaga bikwiza ibinyoma, ariko bamwe mu babisoma bakaba batabizi, bikabatera kutamenya ukuri bakwiye kwemera no gukurikira."
Yavuze ko ibinyoma nk’ibyo bihimbwa n’ababaye mu butegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda, ndetse n’abakomokaho bafite ipfunwe ry’ibyakozwe n’ababyeyi babo.
Ati "Akenshi ibi binyoma bihimbwa kandi bigakwizwa n’abantu b’ingeri nyinshi barimo abakoze jenoside mbere yo guhunga, abagifite urwango n’ingengabitekerezo yayo, bakora ibishoboka byose kugira ngo bahishe cyangwa bahindure ukuri kw’ibyaha bakoze. Harimo n’abahoze ari ibikomerezwa ku butegetsi bwakoze jenoside n’ubwabubanjirije bwa Kayibanda, haba mu myanya ya politiki, iya gisirikare, abikorera ndetse no mu madini batemera kuba Leta bakoreye, ikabatonesha yaratsinzwe."
"Hari kandi abantu bari bato mu gihe cya jenoside n’abavutse nyuma yayo bigora cyane kwiyumvisha no kwemera ko ababyeyi babo babaye abicanyi ruharwa, bagakora amahitamo mabi yo guhangana no kurengera ibyaha bya jenoside byakozwe n’ababyeyi babo. Nyamara, nubwo bibabaje ni ukuri kudashidikanywaho ko ababyeyi benshi biyambuye ubuntu bahinduka abicanyi ruharwa, bica Abanyarwanda b’Abatutsi kubera gusa ubuhezanguni bw’urwango. Turabibona kenshi mu manza zibera mu mahanga, harimo na hano mu Bufransa nk’izabaye mu minsi ishize za perefe Laurent Bucyibaruta, ba burugumesitiri Tito Barahira na Ngenzi Octavien, na ba Dr Sosthène Munyemana na Dr Eugène Rwamucyo."
Ingabire Victoire ni icyihebe
Ku wa 20 Kamena 2025 ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Ingabire Victoire yatawe muri yombi, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko mu bagoreka amateka y’u Rwanda harimo n’igice cy’abashyigikiye Ingabire, bamufata nk’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi nyamara ari icyihebe.
Ati "Mu Buholandi n’ahandi ahari igice cy’intagondwa zishyigikiye Victoire Ingabire, bafata ngo nk’umunyapolitiki urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda nyamara ari icyihebe gishyigikira kandi gishakira inkunga z’ubwoko bwose imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero mu gihugu igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuvanaho ubuyobozi bwatowe n’abaturage. Ibi nabyo bikorwa na Paul Rusesabagina n’abandi bateye kimwe. Iyi myitwarire yo kwirengagiza ukuri kw’amateka no gushyigikirana mu makosa bifungirana ababihitamo mu rwango no mu kinyoma, bikabagumisha mu mateka mabi atari ayabo. Ni umurage mubi udakwiye kugira uwo wokama. Ni ikintu cyumvikana ko isano y’umwana n’umubyeyi we cyangwa abo mu muryango ihamaho mu bihe byose, ariko isano ntivuga ko umuntu agomba kuba imbata y’ibyaha n’undi ku giti cye, mu mahitamo ye, n’umutimanama we."
Yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwakoze byinshi mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira iterambere ry’igihugu.
Yashimangiye ko muri iyo myaka yose hacyumwe impunzi nyinshi, ndetse ko abarenga ibihumbi 13 bahoze ari abarwanyi bafashijwe gutaha nyuma yo kunyozwa mu kigo cya Mutobo kuva cyashyirwaho mu 2001.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *