
Izindi ngabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ziranyura mu Rwanda uyu munsi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi ni bwo icyiciro cya mbere cya ziriya ngabo kiri butahe nyuma yuko habanje gutambuka ibikoresho n’ababiherekeje.
Ziri buce mu Rwanda rwemeye kuziha inzira, ziherekezwe na Polisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda kugeza zinjiye ku butaka bwa Tanzania.Izi ngabo zigiye gutangira gutaha nyuma y’iminsi ibiri hacyuwe ibikoresho zifashishaga zirwana n’umutwe wa M23.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo ingabo za SADC zagotewe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuwutsindirwamo na M23 yawigaruriye iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko kuba ziriya ngabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zabaga muri Congo biri mu byatumaga ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’iki gihugu gikomera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *