skol

Intumbi bemera kuyakira - Abanyarwanda bahamijwe Jenoside ku bihugu by’i Burayi bitabakira ari bazima

Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025

featured-image

Abanyarwanda barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baheze muri Niger, bakomeje kwinubira ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byanze kubakira nyamara bikemera gushyingurwamo imirambo ya bamwe muri bo.

Ibyabo byongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko Protais Zigiranyirazo wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse akaza gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitangajwe ko yapfuye aguye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025.

Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze muri Niger nyuma y’uko bangiwe ubuhungiro n’ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Uretse uyu wari muramu wa Habyarimana, barimo Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Major François-Xavier Nzuwonemeye na Captain Sagahutu Innocent.

Bari mu byiciro bibiri. Kimwe kigizwe n’abagizwe abere barimo Mugiraneza wahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu 2013, Zigiranyirazo wagizwe umwere mu 2009 nyuma yo kujurira, Ntagerura wagizwe umwere mu 2004, na Nzuwonemeye wari warakatiwe gufungwa imyaka 20 ariko mu 2014.

Abandi bari mu cyiciro cy’abahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko basoje ibihano.

Mu masezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2021, Guverinoma Niger yemeye kubakira uko ari icyenda no kubaha uburenganzira bwo gutura.

Umunani ni bo bajyanywe, Jérôme Bicamumpaka uri mu bashinze ishyaka MDR we yanga kujyana na bo, avuga ko afite uburwayi akeneye kwivuza muri Kenya.

Muri Mata 1996 Bicamumpaka yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo na Jenoside, nyuma y’imyaka 12 ahanagurwaho ibyaha byose yaregwaga ararekurwa ariko ntiyemererwa gusanga umuryango we muri Canada. Yapfuye mu 2022.

Abo bantu bari bamaze imyaka icumi bacumbikiwe na Loni muri Tanzania kuko babuze ibihugu byabakira.

Icyemezo cya Niger cyo kwakira aba bantu ntabwo cyishimiwe n’u Rwanda, iza kwisubiraho, itangaza ko "birukanywe burundu ku butaka bwa Niger kandi babujijwe kubukoreraho ingendo kubera impamvu za dipolomasi."

Pasiporo bari bahawe zahise zifatirwa, babuzwa kugira aho batarabukira, bahabwa iminsi irindwi yo kuba basohotse mu gihugu.

Byaje kurangira IRMCT yemeje ko basubizwa muri Tanzania ariko icyo gihugu nticyabyemera, biba ngombwa ko baguma muri Niger mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.

U Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye kubakira bakabaho nk’abandi Banyarwanda bose nubwo bo batabikozwa, bashaka ibindi bihugu bibakira cyane cyane ibyo imiryango yabo iherereyemo.

“Bakira intumbi, twe bakanga kutwakira”

Nubwo binangiye kuza mu Rwanda bakomeje kunenga ibihugu bitabakira ari bazima ahubwo bikabakira bapfuye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Sagahutu yabajijwe uko bigenda iyo hagize upfa, nyamara ibihugu bibarizwamo imiryango yabo byaranze kubakira, asubiza ko ari ko gahinda kabashengura.

Arakomeza ati “Iyo tukiri bazima ibyo bihugu byakiriye imiryango yacu ntabwo bitwemerera kujyayo ariko iyo twavuye muri ubu buzima ari intumbi bemera kuzakira.”

Sagahutu yavuze ko bibabaje, ndetse asaba ko abafata ibyemezo bakwiriye kuzagenzura iki kibazo, aho ibyo bihugu byanga “umuntu ari muzima noneho yaba yapfuye bakamwemera.”

Yavuze ko iyo umwe muri bo apfuye abapolisi bafata umurambo bakawujyana mu buruhukiro noneho bagatangira uburyo bwo kuwujyana mu gihugu umuryango we urimo.

Ati “Kugeza ubu babiri bari baritabye Imana byarakunze umwe yagiye mu Bwongereza undi ajya mu Bufaransa. Uyu wavuye muri ubu buzima (Zigiranyirazo) barakora ibigomba gukorwa kugira ngo ajye aho umuryango we uri.”

Sagahutu yavuze ko abakozi bo muri Niger ari bo bita ku mirimo yose isabwa ngo uwapfuye asange umuryango we, birimo gukora inyandiko zose, gushaka indege itwara umurambo no kuguweza ku kibuga cy’indege.

Ati “Ibigomba kwishyurwa kugira ngo uwo murambo utwarwe aho ugomba gushyingurwa bikorwa na Loni nk’uko byakorwaga na mbere tukiri Arusha n’ahandi.”

Yavuze ko ubu bafungijijwe ijisho. Baba bari mu nzu bose batuyemo irinzwe n’abasirikare. Iyo hari ushaka serivisi runaka abapolisi ni bo babaherekeza.

Ati “Tubayeho nabi cyane kubona abantu tumaze imyaka ine nta cya ngombwa tugira nta shinge nta rugero.”

Niger ijya kwambura aba Banyarwanda ibyangombwa nta bisobanuro bindi yatanze, uretse kuvuga ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mpamvu za dipolomasi biza kurangira IRMCT isohoye umwanzuro usaba Niger kureka kubirukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa