skol
fortebet

Inyeshyamba zo muri Centrafrique zemeye kurambika intwaro

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa UPC na 3Rs yari igihangana n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique, yemeye kurambika intwaro nyuma y’ibiganiro byabereye muri Tchad.

Sponsored Ad

Iyi mitwe yari isanzwe ihangana n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, muri Gashyantare 2019 hamwe n’indi 14 yemeye kurambika intwaro nyuma y’ibiganiro by’amahoro byabayeho.

UPC iyobowe na Ali Darassa na 3R ya Sende Abdelkader alias ‘Bobo’ byongeye gufata intwaro, biva mu masezerano y’amahoro azwi nka APPR (Accord Politique pour la Paix et Réconciliation).

Umujyanama wa Perezida wa Centrafrique mu by’umutekano, Gen. Henry Wanzet Linguissara, ku wa 24 Mata 2025 yasobanuriye itangazamakuru ko ku wa 19 Mata UPC na 3Rs byemeye kurambika intwaro.

Gen. Linguissara yasobanuye ko Perezida Touadéra yamusabye kujya kuganira na Bobo i Ndjamena muri Tchad kugira ngo amusabe guhagarika imirwano.

Yagize ati “Tumaze imyaka mirongo turwana. Umukuru w’Igihugu nk’umugenga w’amahoro, yavuze ko 3Rs ikomeje guhangana na Leta, umuyobozi wayo mu rwego rwa gisirikare, Bwana Abdelkader alias Bobo ari i Ndjamena, muri urwo rwego nasabwe kujya i Ndjamena.”

Yavuze ko Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Deby Itno, yemeye ko ibi biganiro biba, bikayoborwa n’umuhagarariye, kandi ko impande zombi zageze ku bwumvikane.

Ati “Bobo wa 3Rs yafashe icyemezo cyo kujya muri gahunda ya APPR, agahita agaharika imirwano uhereye igihe aya masezerano ashyiriweho umukono.”

Gen. Linguissara yasobanuye ko mu gihe yari mu biganiro na Bobo, Darassa wa UPC na we yagaragaye, yemera kujya muri aya masezerano y’amahoro, nk’uko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Ati “Mu gihe twari mu biganiro, Ali Darassa yaraje, na we turaganira. Ali Darassa yinjira mu biganiro atyo. Twumvikanye n’iyi mitwe yitwaje intwaro yombi. Byatanze umusaruro w’amasezerano twagiranye na Bobo na Ali Darassa.”

UPC na 3Rs ni yo mitwe yitwaje intwaro yari ifite imbaraga muri Centrafrique. Mu 2020, yasatiriye umurwa mukuru, Bangui, ifite umugambi wo kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu gusa ingabo z’u Rwanda zarahagobotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa