Ishyaka PPRD rya Kabila ryambuwe ikibanza cyubatsemo icyicaro cyaryo
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko urukiko rwambuye ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange ikibanza cyubatsemo icyicaro gikuru cyaryo i Kinshasa.
Itangazo ry’iyi Minisiteri ryasohotse nyuma y’aho ubuyobozi bwa PPRD bwamaganye ubusahuzi umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi, wakoreye mu nyubako y’iki cyicaro.
Ku wa 23 Mata 2025, PPRD yagize iti “Icyicaro cyo ku rwego rw’igihugu cya PPRD kiri gusahurwa n’abagize umutwe w’urubyiruko wa Forces du Progrès ushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi kandi byakozwe inzego z’umutekano za Leta zihari.”
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko ikibanza inyubako y’icyicaro gikuru yubatsemo muri Komini Gombe yambuwe umugore witwa Serana mu myaka 23 ishize kandi ngo byakozwe na mushiki wa Kabila, Gloria Mteyu.
Iti “Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera aramenyesha abantu bose ko uyu munsi urukiko rwasubije Madame Serana ikibanza cye giherereye muri Komini Gombe.”
Yakomeje iti “Uyu mutungo watwawe mu myaka 23 ishize na Gloria Mteyu, mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila, washyizemo icyicaro cya PPRD binyuranyije n’amategeko.”
Iyi Minisiteri yasobanuye ko Serana yasubijwe ikibanza cye mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ndetse no kubahiriza uburenganzira umuturage afite ku mutungo we bwite.
PPRD yambuwe iki kibanza nyuma y’aho Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ihagaritse ibikorwa byayo byose muri RDC, biturutse ku ruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Leta ya RDC igaragaza ko uruzinduko rwa Kabila rwashimangiye ibimenyetso yari ifite, byerekana ko uyu munyapolitiki akorana n’iri huriro rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kuri Kabila by’umwihariko, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gufatira imitungo ye yose igendanwa n’itagendanwa, irimo inyubako, ibikuyu ndetse na Pariki ya Vallée de la N’Sele, inafungura dosiye yo kumukurikirana mu butabera.
Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere, yamaganye ibikorwa bya Leta ya RDC byibasira Kabila, agaragaza ko bishingiye ku “bihuha bidafitiwe ibimenyetso” bivuga ko umuyobozi wabo yagiye i Goma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *