
Ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ryashinje CNDD-FDD ya Perezida Evariste Ndayishimiye guha akazi abanyamuryango gusa, rititaye ku bumenyi bukenewe kugira ngo igihugu gitere imbere.
Ubwo UPRONA yiyamamarizaga imyanya y’Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’ibanze mu ntara ya Rumonge tariki ya 18 Gicurasi 2025, Perezida w’iri shyaka, Olivier Nkurunziza, yatangaje ko CNDD-FDD yimakaje akazu no guheza abahanga.
Yagize ati “Urubyiruko rwinshi rushoboye ruguma mu rugo mu gihe abadafite ibisabwa bahabwa imirimo kubera gusa ko ari abanyamuryango ba CNDD-FDD.”
Nkurunziza yagaragaje kandi ko CNDD-FDD idaha agaciro abarimu n’abashakashatsi, cyane cyane abo muri Kaminuza y’u Burundi, nyamara ari urufatiro rw’iterambere ry’iki gihugu.
Yavuze ko abadipolomate bahagarariye u Burundi mu mahanga badakora akazi kabo uko bikwiye, nk’aho igihugu cyabo kitagishishikajwe no kuba cyagirana umubano mwiza n’ibindi byo hirya no hino.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko Abarundi bakeneye abayobozi baha agaciro ubumenyi kandi baharanira ineza rusange, aho guteza imbere gusa abo mu ishyaka rimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *