skol

Karongi: Abayobozi b’ibitaro mu ihurizo ryo kwita ku barwayi batereranwa n’imiryango yabo

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ibitaro bitatu bikorera mu Karere ka Karongi bwatangaje ko kimwe mu bibangamiye ubuvuzi ari imiryango itererana abarwayi bayo bikabatera kwiheba.

Abenshi mu barwayi batereranwa n’imiryango yabo ni ababa bamaze igihe kirekire mu bitaro.

Nibasenge Marie Rose wo mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi amaze amezi arenga abiri mu Bitaro Bikuru bya Kibuye aho arwaje umwana we, wasanzwemo mugiga, igifu ndetse akaba afite n’ikibazo ku bwonko.

Mu makuru ukesha IGIHE, uyu mubyeyi w’abana bane yavuze ko kuva yagera mu bitaro tariki 11 Ukuboza 2025 umugabo ataramugemurira na rimwe, ko ahubwo amubwira ko ari kuruhira ubusa, ko umwana arwaje atazakira.

Ati “Abaganga ba hano nibo bamenya. Isabune barayimpa, amavuta yo kwisiga barayampa n’amafaranga nibo bandihirira. Bwa mbere banyishyuriye ibihumbi 430 Frw, andi bari bampaye nahise nyoherereza umukobwa wanjye wiga bari bamwirukanye mu ishuri”.

Umugabo witwa Gad amaze imyaka irindwi yivuza ingaruka yatewe n’impanuka. Mu minsi ya mbere umuryango we waramusuraga ariko waje kumutererana, ku buryo byamuteye kwiheba n’ubwo abaganga bamumenyera buri kimwe cyose kuva ku kwishyura ibitaro, ibyo kurya, kwambara n’ibindi.

Dr Dusabane Philmin ushinzwe imibereho y’abarwayi mu Bitaro bya Kilinda yabwiye IGIHE ko muri ibi bitaro harimo abarwayi barindwi batereranywe n’imiryango yabo.

Ati “Dufitemo abarwayi barindwi batereranywe n’imiryango yabo. Umubare urahindagurika ariko baba bari hagati batanu na 10. Ubona hariho gutezuka kw’imiryango n’inshuti mu kwita ku barwayi, kuko mbere ntabwo byabagaho. Abenshi mu batagemurirwa usanga ari abangavu batewe inda baza kubyara. Hari n’uza nta n’imyenda y’umwana bigasaba ko tuyishaka, tukanamushakira ibimutunga. Ku kwezi kwita ku barwayi batereranywe n’imiryango yabo bidutwara atari munsi y’ibihumbi 500Frw mu gihe mbere atarengaga 200Frw.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Violette yavuze ko bafite abarwayi bari hagati ya 40 na 50 badasurwa n’imiryango yabo.

Ati "Dufite hagati y’abarwayi 40 na 50 batagira umuntu ubagemurira, bisaba ko twebwe twishakamo ubushobozi kugira ngo nubwo turi kubaha imiti, ariko babone icyo kurya, babone isabune yo gukaraba n’amavuta yo kwisiga, hari n’abo duha n’imyambaro yo kwambara baba bambaye ubusa".

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko abarwayi n’abarwaza badakwiye kwiheba ngo batakaze icyizere cyo kubaho.

Ati "Abarwayi tubibutsa ko batari bonyine nubwo bababaye ariko ko ubuyobozi, abakozi, abaganga, abayobozi b’ibitaro twese tubari hafi. Icyangombwa ni ukugira icyo cyizere cyo gukira cyane cyane ko ari nayo mpamvu baba baje kwa muganga".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa