skol
fortebet

Katumbi yagaragaje uko abona M23, akomoza ku mubano we na Kabila

Yanditswe: Friday 11, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, yanenze umushinga uri gutegurwa wo guhindura Itegeko Nshinga, anagaragaza ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kitazakemurwa n’amafaranga menshi ashorwa mu gisirikare.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Katumbi wabaye Guverineri wa Katanga ikiri intara, yibukije umunyamakuru ko yigeze kujya mu buhungiro ubwo yarwanyaga umugambi wa Joseph Kabila wo guhindura Itegeko Nshinga, washoboraga gutuma aguma ku butegetsi bwa RDC.

Yagize ati “Ntabwo wibuka ko ubwo Joseph Kabila yari ku butegetsi, nahuriye na Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe mu nyubako yanjye i Bruxelles? Twateguraga ingamba zo kubuza Perezida Kabila guhindura Itegeko Nshinga. Félix Tshisekedi na we yanze ko rihindurwa. Uyu munsi dufite Itegeko Nshinga ryiza. Nta mpamvu ikwiye gutuma rihindurwa.”

Mu bigambiriwe mu mushinga wo guhindura Itegeko Nshinga rya RDC, harimo kwemerera Perezida Tshisekedi kuba yahatanira manda ya gatatu. Abo mu ishyaka rye, UDPS, basobanura ko byamufasha gukomeza gahunda ye yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba.

Katumbi yavuze ko Itegeko Nshinga atari ryo ntandaro y’ibibazo byugarije RDC muri iki gihe, birimo ubugizi bwa nabi bukorwa n’abashinzwe umutekano no kunyereza umutungo w’igihugu, asobanura ko ikibazo nyakuri gihari ari imiyoborere mibi.

Yagize ati “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’Itegeko Nshinga. Ni ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi [bwe], hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko atumva impamvu Perezida Tshisekedi ashaka kuvugurura iri tegeko, nyamara ku butegetsi bwa Kabila yarabyamaganye, amuteguza ko uyu mugambi ushobora guca igihugu mo ibice kurushaho.

Ati “Kuki ashaka guhindura Itegeko Nshinga, kandi twebwe na we twarabirwanyije ku bwa Kabila? [...] Gushaka kurihindura mu nyungu bwite ni ukwiyemeza ibyago byo guca igihugu mo ibice kurushaho.”

Naba na Kabila

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buvuga ko bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ihame rya demokarasi, ariko Katumbi yavuze ko ibi ari ibinyoma, ashingiye ku rugero rw’abanyapolitiki bafunzwe barengana na Chérubin Okende wishwe n’abashinzwe umutekano.

Yagize ati “Ibyo byose ni ikinyoma! Muri RDC, abanyamakuru barafungwa, abanyapolitiki [...] Ababa muri Congo uyu munsi mu by’ukuri baridegembya by’agateganyo. Ariko ku butegetsi bwa Joseph Kabila, ntabwo habaga imfungwa za politiki. Jean-Marc Kabund, Mike Mukebayi, Seth Kikuni, Cherubin Okende we yapfiriye iki?”

Yabajijwe impamvu ashimagiza Kabila kandi mu gihe cy’ubutegetsi bw yaramaze imyaka itatu mu buhungiro, asubiza ko impamvu yonyine yatumye ahunga ari uko yarwanyaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Ati “Namaze kwiyunga na Perezida Kabila, ntabwo ari ibanga. Ntabwo twabikoze mu ijoro. Nta kibazo kikiri hagati yanjye na we.” Abajijwe niba ateganya guhuza imbaraga na Kabila muri politiki, yasubije ati “Byararangiye, ariko turi abavandimwe. Mwifuriza amahirwe masa.”

Amafaranga menshi si yo ahagarika intambara

Kimwe mu bibazo Tshisekedi yananiwe gukemura ni intambara imaze imyaka hafi itatu ihanganishije ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari zitandukanye z’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tshisekedi yakubye ingengo y’imari y’igisirikare inshuro zirenga enye, asobanura ko agamije gutsinda iyi ntambara. Aya mafaranga yaguzwemo ibikoresho bya gisirikare birimo indege z’intambara, yifashishwa mu kwinjiza mu gisirikare urubyiruko rubarirwa mu bihumbi no mu bufatanye n’indi mitwe ya gisirikare.

Katumbi yagaragaje ko mu 2013 Kabila yashoboye gutsinda M23, yifashishije ingengo y’imari ya miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika mu gisirikare, ariko ko Perezida Tshisekedi washoyemo miliyari ziranga ebyiri z’amadolari we byamunaniye.

Yagize ati “Ndibuka ko ku bwa Joseph Kabila, ingengo y’imari yageraga kuri miliyoni 500 z’amadolari, igisirikare cyashoboye guhagarika ibikorwa bya M23. Uyu munsi yarenze miliyari ebyiri z’amadolari, ariko ntabwo dushobora kwisubiza ubutaka bw’igihugu? Harimo ikibazo. Hari abantu benyegeza iyi ntambara kubera ko ibazanira inyungu, yewe n’abasirikare bacu bahembwa make.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko guhagarika ububabare bw’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba bwa RDC byihutirwa.

Yasobanuye ko bisaba ubushake no kumenya uko bigomba gukorwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa