
Mu Kagari ka Nyanza ko mu Murenge wa Gatenga,Akarere ka Kicukiro, Hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 37 witwa Niyonsaba Janvier bikekwa ko yahiciwe.
Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko yari afite ibikomere bigaragara ko yateraguwe ibyuma.
Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu nyakwigendera yari amaze iminsi ibiri yaraburiwe irengero.
Uyu murambo ukimara kugaragara abaturage bahise babimenyesha inzego zibishinzwe zirimo RIB na polisi.
Umurambo wa Nyakwigendera imodoka ya polisi yahise iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *