skol
fortebet

Kigali: Imiryango irenga 1600 igiye kwimurwa mu manegeka, ihabwe inzu

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere imiryango irenga 1600 yo mu gace ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo ituye mu buryo bw’amanegeka igiye kuhimurwa yubakirwe izindi nzu zijyanye n’igihe izaturamo.

Sponsored Ad

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashohotse ku wa 22 Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’lbikorwaremezo n’Umujyi wa Kigali igiye gukomereza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire i Nyabisindu.

Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ukazakorerwa mu midugudu ine irimo uwa Nyabisindu, Amarembo l, Amarembo II na lbuhoro mu Murenge wa Remera ahazatuzwa imiryango isaga 1600 yari isanzwe ihatuye mu buryo bw’akajagari.

Uwo mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38,54. Uje ukurikira undi wo kuvugurura no kunoza imiturire kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge uherutse kuzura ukaba waratangiye gutuzwamo imiryango 688.

Muri rusange, inzu 1639 ni zo zizubakwa i Nyabisindu, zigizwe n’inzu zifatanye 58.

Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by’imyidagaduro, imihanda n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri w’lbikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko uwo mushinga ushimangira gahunda ya Leta yo kunoza imiturire mu Banyarwanda.

Yagize ati “Uyu mushinga urashimangira intego ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere rirambye ry’imijyi. lbi ntabwo ari ukubaka inzu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwaremezo tugeza ku baturage, no kugabanya ahantu hatuwe mu buryo budatunganyijwe. Buri Munyarwanda wese akwiye gutura ahantu hamuhesha ishema.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel we yavuze ko uwo mushinga wo kubaka i Nyabisindu ari imwe mu ntambwe zo kubaka mu buryo buhangana n’imihandagurikire y’ibihe.

Ati “Gutangira umushinga wa Nyabisindu ni intambwe ikomeye yo gukomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wacu wa Kigali dufatiye urugero ku mushinga wa Mpazi. Turi kubaka mu buryo bunoze kandi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe dufatanyije n’abaturage ubwabo, kandi nta n’umwe dusiga inyuma.”

Kanzayire Josiane, utuye mu Mudugudu w’Amarembo II yavuze ko uwo mushinga uje ari igisubizo mu kubakura mu manageka.

Ati “Tumaze igihe dutuye muri izi nzu zari zishaje. Dutewe ishema n’uyu mushinga kandi turawubonamo ahazaza heza h’abana bacu. Turemera tudashidikanya ko ubuzima twari tubayemo bugiye guhinduka.”

Kanzayire yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo yabonye Umudugudu wa Mpazi watangiye guturwamo ubwo yasuraga inzu nshya ziherutse kuhubakwa, agashima imiyoborere y’Igihugu yita ku muturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa