Kiliziya Gatolika yanenze icyemezo cyo gufunga banki mu bice bigenzurwa na AFC/M23
Yanditswe: Monday 19, May 2025

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanenze icyemezo cya Leta cyo gufunga banki n’ibibuga by’indege mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Leta ya RDC yahagaritse ibi bikorwaremezo ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Goma. Ku bibuga by’indege, yagaragaje ko byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ikirere cy’igihugu, kuri banki ho ntiyatanze ibisobanuro.
AFC/M23 yasobanuye ko mu gihe mu Mujyi wa Goma haberaga urugamba muri Mutarama 2025, ingabo za Leta ya RDC zangije ibice bigize ikibuga cy’indege birimo umunara w’ubugenzuzi, kugira ngo kitazakoreshwa nyuma yo gutsindwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya RDC (CENCO), Musenyeri Donatien Nshole, yatangaje ko ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ryatumye abaturage babaho mu buzima bugoye.
Ati “Imbaraga Leta yashyize mu ntambara ziri guhungabanya ubukungu bw’igihugu kandi zigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu burasirazuba. Ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege mu bice bigenzurwa na AFC/M23 riri gutuma imiryango myinshi ibaho mu buzima bugoye.”
CENCO yaganirije abo muri Leta ya RDC ndetse na AFC/M23, yumva ibyifuzo bya buri ruhande biganisha ku guhagarika iyi ntambara. Nyuma y’aho isabye impande zombi kugirana ibiganiro bitaziguye, iteganya guhura na Perezida Félix Tshisekedi mu minsi iri imbere kugira ngo yumve icyo abivugaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *