skol
fortebet

Kirehe:Umugabo yafatanywe imifuka itatu y’urumogi

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho umugabo yafatanywe imifuka itatu y’urumogi ipima ibiro 42 yari yarayihishe mu murima ayitabye.

Sponsored Ad

Nizeyimana w’imyaka 51 utuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagali ka Rubirizi mu Mudugudu wa Karenge yafatanywe urumogi rupima ibiro 42 yari yararuhishe mu mifuka itatu ubundi ayitaba mu murima.

Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko uwo mugabo yatanzwe n’umuturage wamubonye aruhisha ubwo yarukuraga mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.

Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu Gihugu ruvuye muri Tanzania.

Yagize ati “Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana washimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, yagize ati “Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.”

Yaboneyeho gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.

Nizeyimana wafatanywe ibiyobyabwenge, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.

Source: Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa