Kivu ya Ruguguru: Abakozi babiri ba MONUSCO bishwe n’impanuka
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu ya Ruguru, ‘Kitshanga’ haravugwa amakuru y’impanuka yahitanye ubuzima bwa’abakozi babiri ba MONUSCO.
Ni impanuka yabaye ku wa kabiri, tariki ya 13 Gicurasi, ibera mu birometero 13 uvuye mu majyepfo ya Kitchanga, mu ntara ya ya Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi, itangaza ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka ya MONUSCO y’ibikoresho yari mu nzira iva Munigi yerekeza i Kitchanga, imwe mu zindi modoka mu kuyibererekera ita umuhanda iranyerera igwa mu muferege.
Abakozi babiri ba Monusco babarizwa muri Batayo ya Maroc yoherejwe muri DRC mu butumwa bw’amahoro muri DRC bahita bahasiga ubuzima, naho abandi bane barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya Loni igitaraganya biherereye mu mujyi wa Goma.
Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yihanganishije byimazeyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’Ubwami bwa Maroc ku bw’iyo sanganya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *