skol

Koreya y’Epfo: Ibihumbi bigaragambije bamagana abandi basaba ifatwa rya Perezida Yoon

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2025

featured-image

Kuri iki Cyumweru, abigaragambyaga babarirwa mu bihumbi bagiye mu mihanda irimo urubura y’umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, bamwe barwanya ifatwa rya Perezida Yoon Suk Yeol wahagaritswe ku mirimo ye, abandi basaba ko afatwa, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo biri hejuru mu buyobozi bwacyo.

Icyemezo cyo guta muri yombi Yoon, cyatanzwe kubera ko yanze kubahiriza ihamagazwa mu rwego rw’iperereza, biteganijwe ko kizarangira mu gicuku (1500 GMT) ku wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025.

Ku wa Gatanu, abayobozi n’abapolisi benshi b’ikigo gishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa bagerageje gufata Yoon bamusanze aho atuye ariko bitambikwa n’Ingabo za Koreya y’Epfo zishinzwe umutekano wa perezida. Ihangana rikomeye ry’amasaha atanu ryarangiye abayobozi b’ikigo basubiye inyuma kugirango bashake intambwe ikurikira.

Mu gihe igihe ntarengwa cyo guta muri yombi cyegerej Perezida Yoon cyegereje, ukundi guhangana hagati y’abashinzwe umutekano bombi isa nkaho ari ntagisibya.

Hagati aho, abunganizi ba Yoon bamaganye icyemezo cyo gufata no gusaka, bashingiye ku itegeko ririnda ahantu hashobora kuba hari amabanga ya gisirikare gusakwa nta ruhushya rw’ubishinzwe kandi nta wundi ni Perezida Yoon nubwo yakuweho icyizere n’abadepite kuwa 14 Ukuboza 2024.

Bavuga kandi ko abashinzwe kurwanya ruswa badafite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha byo kwigomeka bishinjwa Yoon kandi abapolisi badafite ububasha bwo kumufata.

Kugira ngo icyifuzo cyo kweguza perezida uri mu mirimo cyemezwe burundu, bisaba ubwiganze bwa bibiri bya gatatu by’Inteko Ishinga Amategeko, abanyamuryango 200 kuri 300, bagomba gutora. Iyo amatora arangiye, perezida ahita ahagarikwa ku mirimo ye mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko rwa Koreya rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ari nacyo gitegerejwe muri iyi dosiye ya Perezida Yoon Suk Yeol.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa