skol
fortebet

Ku nshuro ya Kabiri mu Rwanda hatanzwe imyitozo ishora kwifashishwa mu gihe habaye impanuka y’idege

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku Kibuga cy’indege cya Kanombe habereye imyitozo igaragaza uburyo u Rwanda rushobora kwitabara mu gihe habayeho impanuka y’Indege nkuko bikunze kubaho ko hari ndege zikora impanuka mu minoza mike zihagurutse cyangwa se ikagwa hasi ziri hafi y’ikibuga k’indege.

Sponsored Ad

Iyi Myitozo yashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingendo z’indege n’ibibuga byazo mu Rwanda, RAC (Rwanda Airports Company) gitegura umwitozo buri myaka ibiri, ugamije kurebera hamwe aho imiterere y’ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe haba habaye impanuka y’indege igeze, n’uko igihugu cyiteguye gutabara mu gihe bibaye ngombwa.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, habereye uyu mwitozo wateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingendo z’indege n’ibibuga byazo mu Rwanda RAC, ku bufatanye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, amashami ya Polisi arimo ashinzwe gucunga umutekano n’ashinzwe kuzimya inkongi, ku bufatanye kandi na Croix Rouge, Minisiteri y’Ubutabazi n’inzego zishinzwe gukora iperereza ku mpanuka z’indege.

Ministiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yavuze ko umwitozo nk’uyu uba ugamije kwisuzuma nk’u Rwanda, rukamenya uko ruhagaze mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’impanuka, ashimangira ko ihererekanyamakuru mu gihe nk’iki, ari ryo riba rikenewe kurenza ibindi.

At “ikiba kigenderewe ku mwitozo nk’uyu, ni ukwerekana aho ubushobozi bw’ikibuga cy’indege bugeze, tukareba aho tugeze ubungubu,…ese indege iramutse ifashwe n’inkongi y’umuriro, indege iramutse ihushije inzira yayo ikagwa aho itari yateganyije ikaba yateza ibibazo, twiteguye dute kuba twatabara muri uwo mwanya,…ese dufite ubushobozi bwo gutabarira igihe?”

Yakomeje agira ati “Hari kandi amabwiriza aba arimo asuzumwa, ngo nabwo igihugu kigaragaze uko cyiteguye mu gihe kidasanzwe wenda indege yaba ikoze impanuka iri ku kibuga cy’indege, cyangwa se no hanze yacyo mu gihugu, bityo haba hari umuryango ugenga amabwiriza y’indege za gisivili witwa ICAO (International Civil Aviation Organization mu magambo arambuye), ukurikirana uyu mwitozo mu rwego rwo kumenya aho igihugu kigeze n’ubushobozi gifite mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yavuze ko uyu mwitozo ubaye uhurirana n’imyiteguro y’inama ihuza abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango w’ibivuga ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGAM izabera mu Rwanda muri uku kwezi, bityo uyu mwitozo ufite aho uhuriye n’iyi nama.


Ati “Ubusanzwe uyu ni umwitozo uba buri myaka ibiri, ariko n’ubundi nkuko turimo twitegura inama ya CHOGAM, aho duteganya ko iki kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe kizakira indege nyinshi zigiye zitandukanye kandi zituruka imihanda yose, ibirero nabyo biradufasha mu myiteguro, kuko ntawifuza impanuka ariko ntan’uzi igihe impanuka ishobora kubera.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Habonimana Charles, avuga ko hashingiwe ku migendekere y’uyu mwitozo, babona hari intambwe ishimishije.

Ati “Ubundi buri myaka ibiri habaho igikorwa cyo gisuzuma ubushobozi tugezeho, hanyuma bakatubwira ibitagenze neza tukabyandika, tukabishyira hamwe tukabikosora. Ubwo rero, umwitozo uheruka wari utandukanye cyane n’uwu mwaka kuko umubare w’imodoka z’ubutabazi nk’Imbangukiragutabara (Ambulance) ndetse n’uwabandi bafatanyabikorwa bagombaga kwinjira muri iki gikorwa wari mucye, bitewe n’uko twari twakoreye umwitozo ku ndege nto.”

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro byari bitandukanye kuko bakoreye ku ndege nini ishobora gutwara abantu benshi kugirango bamenye igihe bishobora kubatwara kugirango batabare mu gihe habayeho ikibazo.

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa