skol

Kuki bamwe mu bakoresha ibiyobyabwenge bajyanwa muri ’Rehab’ abandi bagafungwa?

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara ibibazo n’impaka ku mpamvu bamwe mu byamamare n’abandi bafatirwa mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge boherezwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye (Rehab), hakaba n’abandi bafungwa bakajyanwa mu magororero, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ibikurikizwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko hari ibintu bigera kuri bitanu birebwaho kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kohereza umuntu muri ‘Rehab’ cyangwa se afungwe.

Dr. Murangira yavuze ko icy’ingenzi cya mbere ari ukureba niba ari ubwa mbere uwo muntu afatiwe muri icyo cyaha. Iyo ari inshuro ya mbere afashwe, ahabwa amahirwe yo kwitabwaho mu buryo bumufasha kureka iyo ngeso.

Iyo umuntu afatiwe mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko hakabaho n’ikindi cyaha cyabifatanyije – nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusenya cyangwa ibindi — ntaba afite amahirwe yo koherezwa muri ‘Rehab’. Aho ahita akurikiranwa n’amategeko ku byaha byose uko byakurikiranye.

Yagize ati: “Igikurikizwa n’ibintu navuga nka bitanu. Icya mbere kuba uwo ari ubwa mbere afatiwe muri icyo cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, ari bwo bwa mbere.”

“Icya kabiri, kuba icyo cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge nta rindi sano gifitanye n’ibindi byaha, nko ku gukubita no gukomeretsa, kwiba, gusenya, ubwo iyo bifatanye aho ngaho nta mahirwe uba ufite yo kujya muri ’Rehab’ ukurikiranwaho icyo ng’icyo n’ikindi kigakurikiranwa."

Aho ni ho harebwa niba uwo muntu koko akeneye ubufasha bwo kuva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bityo ‘Rehab’ ikaba inzira yamukiza kurusha igororero.

Hari n’igihe uwafashwe asaba ubwe ko yahabwa amahirwe ya nyuma akajya kwivuza no kwigishwa muri ‘Rehab’. RIB ivuga ko hari abantu koko baba barabaye imbata y’ibiyobyabwenge bityo bakenera ubufasha bwihariye.

Ati: "Ikindi cya Gatatu, kuba ari bwo buryo bushobora gufasha uwanyoye ibiyobyabwenge kwikosora. Ikindi cya Kane, kuba nawe abisaba ati ’mpume amahirwe ya nyuma nanjye murabona ko ndi ’Victim’ ku rundi ruhande nawe aba ari ’Victim’ yo kuba yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, nanjye mpume amahirwe ya nyuma ngende nikosore, njye muri ’rehab’ ngororwe.”

Ariko nanone, kuba umuntu ajyanwe muri ‘Rehab’ ntibisobanura ko dosiye iheze. Iba ihagaritswe, ariko ntiba yavanyweho burundu. Iyo yongeye gufatirwa muri ibyo bikorwa, dosiye irongera igakurikiranwa, n’amahirwe yari yahawe akarangira.

Dr. Murangira ati “Iyo tuvuze ngo iyo ahabwa amahirwe ya nyuma, ibi byose iyo bikoze ’dosiye’ iguma ifunguye, ikurikirana riba rihagaze, ariko ntiriba rivuyeho, ni ukuvuga ngo iyo wongeye kubifatirwamo, ayo mahirwe uba wayatakaje."

Dr. Murangira yavuze ko n’ubushishozi bw’umugenzacyaha bugira uruhare. Hari igihe agenzura imiterere y’uwo muntu, uburyo yafashwemo n’amakuru amureba yose akabona ko yumvikana ko ashobora gufashwa, cyangwa akabona ko arimo kubeshya ngo yirengagize amakosa.

Yungamo ati: "Ikindi nabyo bikanashingira ku bushishozi bw’umugenzacyaha. Kuko hari igihe umugenzacyaha ashobora gushishoza akabona ko uyu muntu ibyo ari byo byose aranabeshya, ni ugushaka kwikura aha ngaha bikurikiye na ’Background’ n’uko wagiye usuzuma dosiye ye n’ibindi, imyitwarire, n’uko yafashwe n’uko yari ameze.”

Yanavuze ko ubu buryo bwo guha abantu amahirwe yo kwikosora bumaze kugaragaza umusaruro ku babunyuzemo, nubwo atari uburyo buzakora ku bantu bose.

Asoza agira ati: “Ibyo rero n’ibintu bishingirwaho, kandi turabona biratanga umusaruro. Hari abo bifasha. Ntabwo twavuga ngo ni bwo buryo bugomba kubaho iteka, ariko n’uburyo ubugenzacyaha bwabonye ko bwafasha abantu bwo kuba bava mu kuba imbata y’ibiyobyabwenge [...]"

Igihesha umuntu amahirwe yo kujyanwa muri ‘Rehab’ kirimo kuba ari ubwa mbere afashwe, kuba nta bindi byaha byabifatanyije, kurebwa niba ubufasha bwo kwikosora bumukwiriye ndetse no kuba yabigaragaza ubwe.

Naho ugize uruhare mu bindi byaha bijyana n’ibiyobyabwenge cyangwa agahabwa amahirwe akayasesagura, akurikiranwa n’amategeko agafungwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje impamvu zifatika zigena niba ufatiwe mu biyobyabwenge ajyanwa muri ‘Rehab’ cyangwa afungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa