Kuri ubu turishimira ko umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika ushingiye ku kuri - Minisitiri w’Intebe Ngirente
Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishima uruhare Papa Francis yagize mu kuyunga Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, asaba ko umurage asize usigasirwa uko bikwiye.
Minisitiri Dr. Edouard Ngirente, yabigarutseho ubwo yitabiraga Misa yo gusabira Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025 akaba azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.
Dr. Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yihanganishije abakirisitu Gatolika muri ibi bihe bikomeye hizihizwa ubuzima bwa Papa Francis.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashimye uko Papa Francis yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda nyuma yu gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urw’abakirisitu bateshutse bakayijandikamo.
Yakomeje ati “Kuri ubu turishimira ko umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Yasabye ko abashumba ba kiliziya Gatolika bakwiye gushyira imbere umurage Papa Francis asize wo kwicisha bugufi, kurangwa n’umutima w’urukundo n’imbabazi.
Yongeyeho ati “Izi ni ni indangagaciro zikomeye zadufasha kubana neza mu mahoro, ku Isi ndetse no muri sosiyete muri rusange. Ndagira ngo mbasabe dukomeze kuzirikana ibyiza yakoze kandi dukomeze gutera ikirenge mu cye.”
Guverinoma y’u Rwanda yashimye kandi uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu iterambere ry’igihugu, ndetse yemeza ko ubwo bufatanye buzakomeza gutezwa imbere.
Dr. Ngirente yasabye ko umurage Papa Francis wakomeza gusigasirwa no gutezwa imbere binyuze mu kuzuza neza inshingano za buri wese.
Ati “Twese dukwiye guharanira gushyira mu bikorwa umurage Papa Francis adusigiye, twibuka neza inshingano dusangiye nka Kiliziya na Leta. Iyo nshingano ikaba ari uguteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Murabizi neza ko roho nzima iba mu mubiri muzima.”
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnoldo Sanchez Catalan, yagaragaje ko Papa Francis yari umuntu wicisha bugufi cyane kandi agakunda gufasha abakene.
Yagaragaje ko mu butumwa Papa Francis yahoraga aha abapadiri ari ukurangwa n’ubutwari, kwicisha bugufi, no kwakira abantu bose.
Ati “Papa Fransisiko avuga ko abashumba ba kiliziya bagomba kumva impumuro y’intama bagahora hafi y’umuryango w’Imana.”
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yagaragaje ko uwageraga imbere ya Papa yatungurwaga n’uburyo yicishaga bugufi.
Ati “Uyu mupapa uwamuhimba Umupapa wa rubanda rugufi ntiyaba yibeshye. Papa Fransisiko yatweretse ko mu mukene harimo kristo.”
Papa Francis apfuye asigiye u Rwanda umu-cardinal bwa mbere mu mateka yarwo, ari we Antoine Cardinal Kambanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *