Kwibuka ni uguhora twikebura mu madini yacu – Antoine Karidinali Kambanda
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguhora bikebura mu madini yabo bityo ngo ubuyobe ntibuzongere kubaho.
Antoine Karidinali Kambanda yabigarutseho mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.
Mu bibukwa bari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, harimo Pasteur Alphonse Nkurunziza, Pasteur Amon Iyamuremye, Karangwa Gitoko Thomas na Kanamugire Théogène.
Mu butumwa bwe, yagize ati: ‘’Kwibuka ni uguhora twikebura mu madini yacu kugira ngo ubwo buyobobe butazongera tukaba abavandimwe.”
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wihanganishije imiryango y’abari abakozi bibutse ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025.
Karidinali Kambanda agira ati: ‘’Iyo twibuka ni igihe tuzirikana abacu bavukijwe ubuzima twari tukibakeneye, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turabifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye kuko ubitekereje birenze ubushobozi bwa muntu.”
Akomeza agira ati: ‘’Iyo dutekereje imibare y’abishwe muri Jenoside n’ibikorwa by’abakoze Jenoside, twumva ari ikintu kibabaje cyane imbere y’Imana giteye agahinda.”
Mu butumwa bwe, akomeza avuga ko ibyabaye bitazongera kuba kuko abantu babonye ijambo ry’Imana.
Ati: “Ubu rero twavuye mu mwijima, twabonye ijambo ry’Imana ibyabaye ntibizongera kubaho.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese yasabye urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu no kumenya amateka yakiranze kugira ngo ibyaranze amateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twabura kugaya abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakica bagenzi babo, turasaba ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guceceka bakayigumana, aho kuyishyira mu bana kuko aribo baragwa igihugu cyacu.”
Augustin Kayiranga wavukiye mu Murenge wa Kacyiru mu yahoze ari Komine Nyarugenge, yavuze ku mateka ashaririye y’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabafashije, uyu munsi abarokotse Jenoside bakaba barabashije kwiyubaka.
Yagize ati: “Ubu mfite umugore n’abana 5 kandi barize biga neza uyu munsi bamwe bafite akazi.”
Claude Runihangabo watanze ikiganiro yasabye abakirisitu gufatanya mu guhindura imyumvire no kurwanirira igihugu.
Yagize ati: “Ndabakangurira nk’Abanyarwanda kandi nk’abakiristu ko dusangiye gupfa no gukira, turi Abanyarwanda, dufatanye kurwana urugamba kugira ngo imyumvire ikomeze ihinduke bityo igihugu cyacu dukomeze kukirwanirira, turusheho guhangana n’ingaruka z’amateka y’igihugu cyacu.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *