M23-AFC Yakiriye itsinda ry’ Abanyekongo bo muri Diaspora baje kwifatanya mu bikorwa by’Intambara
Yanditswe: Saturday 10, May 2025

Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC) usanzwe ubarizwamo umutwe w’inyeshyamba za M23 kurwanya ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa watangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, wakiriye mu mujyi wa Goma itsinda ry’Abanyekongo baturutse muri diaspora baje kwifatanya n’uyu mutwe mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Muri iri tsinda harimo abantu bagera kuri 20, barimo abagore icyenda 9 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, Amerika, n’Afurika biyemeje gukurikira amahugurwa ya gisirikare n’aya politiki mu rwego rwo kwinjira mu bikorwa by’uyu mutwe, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwawo.
Iri tsinda ryakiriwe ku mugaragaro n’abayobozi bakomeye b’uyu mutwe barimo Corneille Nangaa, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya politiki muri AFC, ndetse na Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki, bazwi cyane mu buyobozi bwa M23.
Iri tsinda ry’aba bantu rije rikurikira irindi ryababanjirije naryo rigizwe n’abanyamuryango bashya bifuza kwinjira muri AFC-M23, nyuma y’uko bavuze ko bagiye gushaka n’abandi banyekongo baba hanze kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa byo guhindura imiyoborere, Politiki n’umutekano w’igihugu”.
Nk’uko byemezwa n’abateguye iki gikorwa, aba banyekongo baturutse mu bihugu nka Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani, Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Tanzaniya.
AFC-M23 yavuze ko iyi gahunda igamije “guhuza imbaraga z’Abanyekongo bose bifuza kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku mahoro, umutekano n’ubuyobozi bushya”, cyane cyane mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano muke.
Iyi gahunda yo gukangurira diaspora kwinjira mu bikorwa bya gisirikare ikomeje gukurura impaka ndende, haba mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uko ishobora kongera urujijo no gukaza umurego w’intambara mu karere kamaze imyaka irenga makumyabiri mu mvururu z’imitwe yitwaje intwaro.
Ni mu gihe kandi ibihugu byinshi birimo na Amerika bikomeje igikorwa cyo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’ibiganiro aho Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ u Rwanda biteguye kujya gusinyira amasezerano y’amahoro i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’aya Doha muri Qatar
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *