
Abarwanyi ba AFC-M23 batangaje ko abatuye umujyi wa Uvira no mu nkengero zawo bacurwa bufuni na buhoro na FARDC, Ingabo z’Abarundi, FDLR na Wazalendo bashonje bahishiwe, kuko iminsi yo kuwubohoza ibaze.
Ni ibyatangajwe na Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro AFC/M23, mu kiganiro yagiranye na BMC Africa.
Dr Balinda yasubizaga ku ntabaza y’abatuye umujyi wa Uvira n’Abanyamulenge bo mu duce twa Rugezi, Minembwe, Mikenke, Rurambo n’ahandi bagabwaho ibitero amanywa n’ijoro.
Yagize ati: “Icyo nababwira, abavandimwe bari hariya mu misozi bamenye ko inkono ihira igihe, ariko umuriro urimo, uracanwe pe. Rero ni igihe gitoya.”
Yavuze ko ubwo bari bakiri mu ishyamba, babwiraga abaturage bo mu Mujyi wa Goma ko bazawufata, ntibabyemere, ariko bageze aho barabibona.
Ati: “N’abandi rero bagire icyizere, tuziko ari abantu basenga cyane. Icyo cyizere nibagikomeze, iminsi ya Uvira irabaze.”
Dr Balinda yavuze ko akaga Abanyamulenge bahura nako bakazi, kandi ko bifatanyije nabo mu bibazo byose, ari nayo mpamvu basohoye itangazo ribatabariza.
Ati: “Tuzi neza ko imiryango mpuzamahanga ntacyo ibamarira, ibibazo tugomba kubyicyemurira kandi turimo turabikora. Kandi n’abavandimwe bamenye ko tugiye kubatabara vuba na bwangu.”
Abatuye Uvira ntibahwema kugaragaza ko abasirikare ba Leta, Wazalendo, na FDLR basahura, bambura abaturage basanzwe ndetse no kubica muri uwo mujyi uhana urubibi n’u Burundi.
Kugeza ubu, Ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice bitandukanye muri teritwari za Kalehe, Kabare, Walungu, Uvira na Mwenga.
Mu gihe uruhande rwa Leta na rwo rugenzura ibindi bice muri teritwari za Uvira — umujyi wa Uvira, Mwenga, Fizi na Shabunda.
Dr Balinda yavuze ko igihe bagezemo atari cyo kwingingira Kinshasa kurandura imizi y’ibibazo bitera intambara mu burasirazuba bwa Congo, ko bazabyikorera Tshisekedi abishaka cyangwa atabishaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *