Meteo Rwanda yateguje imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri Gicurasi
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko mu kwezi kwa Gicurasi 2025 hazagwa imvura iri hejuru gato y’iyari isanzwe igwa muri uko kwezi.
Ibyo bikubiye mu itangazo yashyize hanze rirebana n’iteganyagihe riteganyijwe muri uku kwezi ndetse n’isuzuma ku mvura yaguye muri Mata 2025.
Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250 muri Gicurasi 2025 hirya no hino mu gihugu, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri Gicurasi.
Yerekanye ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’uko kwezi hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe naho mu gice cya kabiri hakaba hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa.
Ubushyuhe bwo buteganyijwe buri ku kigero cy’ubusanzwe buboneka muri Gicurasi ndetse hateganyijwe n’umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi.
Ku bijyanye n’ingaruka zishobora kuzabaho biturutse kuri iyo mvura, bizatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera, ku buryo bizagira ingaruka nziza ku bihingwa bigikeneye amazi.
Hari n’ingaruka mbi zituruka ku mvura nyinshi n’umuyaga mwinshi zirimo imyuzure, inkangu no kuguruka kw’ibisenge zishobora kuzabaho.
Meteo yibukije ko muri Mata 2025 haguye imvura iringaniye yatumye imirimo y’ubuhinzi nko kubagara ikorwa neza nubwo hari aho yagize ingaruka mbi zirimo imyuzure mu bibaya, inkangu n’isuri mu misozi miremire.
Yerekanye ko umuyaga mwinshi wabonetse na wo wangije ibihingwa birimo urutoki, ibiti no kuguruka kw’ibisenge.
Muri uko kwezi imvura nyinshi yabonetse mu Ntara y’Amajyaruguru muri Gakenke mu gihe inke yabonetse mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *