skol

Michael nta rungu uzagira iwawe - Ababyeyi ba Miss Nishimwe Naomie mu bukwe bw’umwana wabo

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2024

featured-image

Ababyeyi ba Miss Nishimwe Naomie bashimiye bikomeye umukobwa wabo wabahesheje ishema agakora ubukwe, ariko by’umwihariko bizeza umukwe wabo ko atwaye umukobwa utazigera amutera irungu.

Ibi byagarutsweho na papa wa Nishimwe Naomie mu ijambo yavugiye mu mugoroba wo kwakira abashyitsi bitabiriye ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay.

Mu ijambo rye, uyu mubyeyi yashimiye umukobwa we uhesheje ishema umuryango, by’umwihariko agaragaza uburyo yanyuzwe n’imyitwarire y’umusore umutwariye umukobwa, Michael Tesfay.

Ati “Nishimwe Naomie ni inshuti yanjye by’umwihariko, ni umumararungu, Michael nta rungu uzagira mu rugo iwawe, Naomie tuzagukumbura. Hanyuma Tesfay uzamufate neza kuko Naomie aragukunda, abandi nashimira ni ababyeyi ba Michael Tesfay mwabyaye umuhungu mwiza witonda, ugisha inama cyane kandi reka tubimushimire, uburyo agisha inama n’uko yitwara ni ibintu byiza […] Imana izabahe urugo ruhire muzabyare muheke.”

Ku rundi ruhande, umubyeyi wa Michael Tesfay yashimiye umuhungu we kuba yaramubereye umwana mwiza akaba ageze aho amuhesha ishema.

Uyu mubyeyi yanaboneyeho umwanya wo guha ikaze Miss Nishimwe Naomie wamaze kwinjira mu muryango wabo ndetse amwizeza kuzahanezererwa.

Ubwo bahaga umwanya abageni muri ibi birori, Michael Tesfay yibanze ku gushimira buri umwe witabiriye ubukwe bwabo, ashimira ababyeyi ba Miss Nishimwe Naomie bamwizeye bakaba banamuhaye umwana wabo abizeza kuzamufata neza no kumwubaha.

Uretse aba bavuze, buri umwe wafataga ijambo muri ubu bukwe yagaragazaga uburyo yishimiye aba bageni bakoze ubukwe, bakagaruka ku bucuti bafitanye ndetse bagahamya ko bagiye kurushinga kuko baberanye.

Ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie bwatangiye muri Mutarama 2024 ubwo Michael Tesfay yamwambikaga impeta amusaba kuzamubera umugore undi na we akabimwemerera.

Ku wa 27 Ukuboza 2024 aba bombi biyemeje kubana akaramata ndetse babirahirira imbere y’amategeko, mbere y’uko kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 habaho umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Ni ubukwe bwasojwe hakirwa abatumiwe mu birori byabereye ku Intare Arena i Rusororo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa