Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye impamvu amateka y’u Rwanda azakomeza kwigishwa
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje impamvu atemeranya n’abavuga ko amateka y’u Rwanda akwiriye kurekera aho kuvugwa, avuga ko udashobora kubasha kunga abantu utabasobanuriye impamvu yatumye bamwe bicwa.
Yabigarutseho mu kiganiro Biravugwa cyo ku Isango Star, kigaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’imbogamizi zikigaragara mu kubaka ubumwe b’ubudaheranwa mu Banyarwanda.
Minisitiri Dr.Bizimana avuga ko hari abagaragaza ko kuvuga amateka y’u Rwanda uko ari, bibangamira kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Ati ” Hari abakeka ko gusigasira ubumwe no kuburinda bijyana no kwibagirwa amateka no kutayavuga cyangwa kutagaragaza ibimenyetso byayo, aho ni ukwibeshya.”
Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje atanga ingero zigaragaza ndetse zigashimangira ko abato bakwiriye gusobanurirwa amateka y’u Rwanda adaciye ku ruhande.
Ati ” Utagaragaje ibimenyetso by’amateka, ntabwo abato bajya bagera ku rwibutso ngo basobanurirwe impamvu niba ugiye ku Gisozi uhasanga Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye bahiciwe barimo abagabo, abagore, abana, impinja, nujya muri za Kiliziya usange aho hantu hiciwe Abatutsi.. wabisobanura ute ?
Nugenda ukajya ku kibuga cy’umupira dufate ugeze mu karere ka Nyamasheke ahitwa Gashirabwoba bafashe Abatutsi barenga ibihumbi 20 bakabakusanyiriza ku kibuga cy’umupira Leta ikabica, wajya usobanura ute ayo mateka ?
Yakomoje ku bihumbi byinshi by’Abatutsi bahunze mu 1959, agaragaza ko ibyo byose kubisobanura bisaba kwigisha amateka yaranze u Rwanda no kugirango abato baharanire ko bitazongera kubaho.
Ati ” Wasobanura ute amateka y’impamvu hari impunzi kuva mu 1959 zirukanywe mu Rwanda zikabuzwa kugaruka mu gihugu babahora gusa ko ari Abatutsi, utavuze ayo mateka utayasobanuye ko habayeho Leta irobanura yafataga bamwe ikabatonesha abandi ikabica ikabajugunya mu buhungiro, ntabwo hakumvikana impamvu ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse n’impamvu tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu kuburinda hashingiwe ku mateka.”
Yakomeje ashimangira ko ari ngombwa ko amateka y’u Rwanda Abanyarwanda bayamenya, bakamenya uko ubumwe bwasenywe hagamijwe kwirinda kongera kubisubiramo ndetse no gushyigikira intambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka.
Avuga ko kwiga amateka bigamije gukomeza kuyirinda, anagaragaza kandi ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyazamutse aho mu 2025 cyari kigeze kuri 95.3%, kivuye kuri 82.3% cyariho muri 2010, bigaragaza izamuka ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Banyarwanda ku kigero cya hafi 13% mu myaka 15 ishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *