Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje impinduka zazanywe no kugabanya pulasitiki mu Rwanda
Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko kugabanya pulasitiki byazanye impinduka mu Rwanda zirimo kugira isuku no kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku itariki 05 Kamena, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku nshuro ya 52.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Duhagurukire burundu kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki’.
Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati: “Kugabanya pulasitiki byazanye isuku ariko hari n’ikindi kintu kiri inyuma kijyanye no kurinda ubuzima bw’abantu n’ubuzima bw’amatungo kubera ko amatungo murabizi ko iyo ariye amashashi arapfa.”
Yavuze ko mu myaka 20 ishize hari iby’ingenzi u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ishoramari.
Ababashije kubyaza umusaruro muri pulasitiki bakazinaguramo ibindi bintu, bivuze ko ngo no mu rwego rw’ishoramari hajemo inyungu.
Kurinda Abanyarwanda amashashi na pulasitiki biri mu bituma bagira isuku no kurinda ubuzima bwabo ariko ngo bishobora no kubyara amafaranga.
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko hari politiki ngari yo kurengera ibidukikije haherewe no ku cyerekezo 2050 no muri gahunda y’iterambere y’imyaka Itanu u Rwanda rurimo ubu.
Ati: “Umurongo ni wa wundi, ni ugukomeza kugabanya ibihumanya ikirere.
Uyu munsi turavuga kugabanya pulasitiki dukoresha ariko cyane cyane gushaka uburyo bw’ibindi byafasha bitari pulasitiki.
Aho tugana uyu munsi, ni ukuvuga ngo ibyo dukora uyu munsi tubikube Kabiri, Gatatu, Kane, Gatanu.”
Akomeza agira ati: “Ibyo byose iyo tubivuga, dufite n’inshingano yo gushaka amafaranga, aho dufite intego yuko kuzageza muri 2030 tugomba kuba twashatse amafaranga ageze muri miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika azaza gufasha muri bya bikorwa by’iterambere bitangiza ibidukikije.”
Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko mu myaka ya mbere ya 2005, mu Rwanda hari amashashi menshi yo guhahiramo kandi wayasangaga ahantu hose.
Ati: “Amashashi ntajya mu butaka ngo abore, wasangaga yazibije imiyoboro y’amazi ajya mu butaka agatuma ubutaka butera ndetse ku borozi akaba ashobora gutuma amatungo yabo apfa.”
Umwe mu bakozi ba Art Biobag, yabwiye Imvaho Nshya ko urugendo rwo guca amashashi ari rwiza kandi ko babishimira Leta y’ u Rwanda.
Yavuze ko kurengera ko kurengera ibidukikije n’umuntu ubwe na we aba arimo yirengera nka kimwe mu bigize ibidukikije.
Ati: “Ndashima Guverinoma y’u Rwanda, ni urugendo rwiza kubera yuko ni urugendo rudufasha gusigasira ibidukikije kuko buriya n’ikiremwamuntu kibarwa mu bidukikije, ubwo tuzaba turimo gufasha ibindi bidukikije turi kumwe na byo, natwe ubwacu tuzaba turimo twifasha.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije, UNEP, ritangaza ko ku Isi buri mwaka nibura hajugunywa toni miliyoni 400 za pulasitiki.
Umuryango w’Abibumbye mu 2023 wagaragaje ko inyanja zifata hejuru ya 90% by’ubushyuhe bw’Isi ndetse na 25% by’imyuka ya karubone isohorwa n’ibikorwa bya muntu.
Pulasitiki zikoreshwa mu buvuzi. Guhera mu myaka ya 1950, abashakashatsi bagereranya ko abantu bamaze gukora toni miliyari 9.2 z’ibikoresho, aho hafi toni miliyari 7 zabyo zabaye imyanda.
Hafi 9% by’ibikoresho bya pulasitiki ni byo bikoreshwa bundi bushya, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD) ryabigaragaje.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko ibikoresho byinshi bikozwe muri pulasitiki bitagenewe gukoreshwa inshuro nyinshi cyangwa gutunganywa ngo byongere gukoreshwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *