Minisitiri Murangwa yashyize umucyo ku cyahagaritse kubaka imihanda igirwamo uruhare n’abaturage
Yanditswe: Friday 09, May 2025

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf, yavuze ko gahunda yo kubaka imihanda ya kaburimbo Umujyi wa Kigali wafatanyaga n’abaturage yahagaze kuko hagaragayemo byinshi bitanoze ubu bikiri kunozwa kugira ngo izakomeze.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.
Imihanda ya kaburimbo yinjira mu nsisiro irimo iyubatswe abaturage batanze 30% by’ikiguzi cyayo mu gihe Umujyi wa Kigali ukabaha 70% ariko bikazamo ibibazo kuko hari igihe ingengo y’imari ya Leta yatindaga kuboneka nyamara abaturage baratanze imisanzu yabo.
Minisitiri Murangwa ati “Abaturage bari bamaze igihe bafatanya n’Umujyi wa Kigali mu kubaka imihanda, gusa iyi gahunda yabaye ihagaze umwaka ushize, kuko hari ibitarapanzwe neza. Hari aho twagiye tubona ko amafaranga y’abaturage yabonetse ariko ay’Umujyi wa Kigali ntaboneke.”
Yakomeje agira ati “Iyi gahunda yabaye ihagaze kugira ngo yigwe neza, nituyirangiza tuzamenyesha abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali uko bimeze.”
Muri Kanama 2024, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iyi gahunda yahagaze bitewe n’uko ahanini uruhare rw’abaturage hari igihe rwabonekaga, urw’Umujyi wa Kigali rutaraboneka kandi ko iyi gahunda igomba kuvugururwa kugira ngo imihanda yubakanwe ubuziranenge.
Iyi gahunda yahagaze hari imihanda 18 yatangiye kubakwa ndetse icyo gihe umujyi wa Kigali watangaje ko izakomeza kubakwa gusa ubusabe bw’abaturage bashaka kubakirwa imihanda buzongera kwakirwa iyo yaruzuye ndetse n’iyo gahunda yaranogejwe neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *