Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byose bigize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano bikwiye kunganya ijambo.
Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta gihugu kimwe cyakabaye gifatira Isi yose icyemezo binyuze mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Mu nama mpuzamahanga ya dipolomasi iri kubera mu Mujyi wa Antalya muri Turikiya, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu bigize aka kanama byakabaye binganya ijambo.
Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 birimo bitanu bifitemo imyanya ihoraho, ni na byo bifite ijambo rikomeye (droit de veto) ku buryo iyo kimwe muri byo cyanze umwanzuro, uhita uteshwa agaciro.
Ibi bihugu ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya n’u Bwongereza. Ibindi 10 birimo bibiri byo muri Afurika bigira manda y’imyaka ibiri, bigasimburwa hashingiwe ku cyemezo cy’Inteko Rusange ya Loni.
Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bahuje ijwi, basaba ko muri aka kanama haba impinduka, uyu mugabane na wo ugahabwa imyanya ihoraho kugira ngo ugire uruhare rufatika mu gukemura ibibangamiye Isi.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo Afurika yifuzaga mbere ari uko uburenganzira bwa ‘veto’ bwavaho, ibihugu byose bigize aka kanama bikagira ijambo rimwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ariko ko bigoye ko ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho byakwemera gutakaza uburenganzira bwa ‘veto’, bityo ko niba buzagumaho, na Afurika ikwiye kubugira.
Ati “Afurika ishaka imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’umutekano ka Loni n’uburenganzira bwa veto mu gihe buhari. Icyo twari twarahisemo mbere nk’Abanyafurika ni uko uburenganzira bwa ‘veto’ bwavaho kubera ko nta gihugu cyakabaye gifatira icyemezo Isi yose.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwifuza ko mu myanya ibiri ihoraho muri aka kanama, umwe waba uwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo iwifashishe mu gushyira mu bikorwa politiki y’amahoro n’umutekano ku mugabane, undi ibihugu bikagenda biwusimburanamo.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ishingiro ry’icyifuzo cya Afurika cyo kugira ijambo rifatika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ati “⅔ by’ibibazo byigwaho mu kanama gashinzwe umutekano ni ibya Afurika.”
Guterres wa Loni ashyigikiye iki cyifuzo
Mu kiganiro mpaka cyabereye mu Nteko Rusange ya Loni muri Kanama 2024, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, yagaragaje ko kwima Afurika imyanya ihoraho muri aka kanama ari ugutesha agaciro ijambo ryayo.
Guterres yasobanuye ko uyu mugabane umaze igihe kirekire uberamo intambara zikomoka ahanini ku mutungo kamere mwinshi utunze, agaragaza ko mu gihe ibibazo byawo biganirwaho n’akanama gashinzwe umutekano, uba ukwiye kugira ibihugu bifite ububasha bwo kuvuguruza imwe mu myanzuro ufatirwa.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi yagaragaje ko Afurika, nk’umugabane wa kabiri utuwe cyane ku Isi (abagera kuri miliyari 1,5), ibyemezo bifatwa n’aka kanama bigira ingaruka ku baturage bawo benshi. Yumva ko iyi ari indi mpamvu yatuma ijwi ry’Abanyafurika rigira agaciro muri aka kanama.
Bitewe n’uko ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bya Loni hafi 50% biri muri Afurika, ingabo ziri muri ubu butumwa zikaba zingana na 40% bya zose ziri ku Isi, Guterres abona ko bidakwiye ko Afurika ifatirwa ingamba kuri ibi bikorwa mu gihe yo itabifiteho ijambo.
Guterres yasobanuye ko ibihugu bya Afurika bitanga umusanzu ukomeye mu butumwa bw’amahoro haba kuri uyu mugabane n’ahandi umutekano wahungabanye. Abona ko kudaha uyu mugabane umwanya uhoraho muri aka kanama, byaba ari ukwirengagiza uruhare rwawo mu guharanira amahoro.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashinzwe mu Ukwakira 1945, nyuma y’ukwezi kurenga intambara ya kabiri y’Isi irangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *