Minisitiri Prévot w’u Bubiligi abona gukandagira mu Rwanda bitamushobokera
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, agiye kugirira uruzinduko mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, ariko gukandagira mu Rwanda byo ngo ntibyamushobokera.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yasobanuye ko Prévot atangirira uruzinduko muri Uganda kuri uyu wa 25 Mata 2025, akomereze mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko uruzinduko rwa Prévot ruzarangira tariki ya 29 Mata, ariko ko nta gahunda afite yo kugera mu Rwanda bitewe n’uko umubano warwo n’u Bubiligi wahagaze.
Yagize iti “Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi, kujya i Kigali ntabwo byashoboka muri uru rwego.”
Impamvu y’uruzinduko rwa Prévot mu karere, nk’uko iyi Minisiteri yakomeje ibisobanura, ni ugutanga umusanzu mu bya dipolomasi uganisha ku gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi muri Werurwe 2025, nyuma y’igihe kirekire iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gisaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, kirushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.
Rwahakanye ibi birego, rwamagana iyi myitwarire y’u Bubiligi; igihugu cyagize uruhare rukomeye mu mateka mabi yabaye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kuva mu bihe bwarukolonizaga hamwe na RDC ndetse n’u Burundi.
Byamenyekanye ko Prévot ari we wazengurutse amahanga mu izina ry’u Bubiligi, asabira u Rwanda ibihano, kandi uko yabikoraga, yabaga avugana n’abayobozi bo muri RDC, bakamwereka ibyo agomba kuvuga.
U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe rufitanye amakimbirane na RDC, u Bubiligi budakwiye gufata ingamba ziyenyegeza ahubwo ko bwakabaye butanga umusanzu mu kuyakemura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *