Minisitiri Prévot yagaragaje ko nta kibi u Bubiligi bwakoze mu bihe by’ubukoloni ku buryo bwacyicuza.
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yitarukije iby’ubukoloni mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda wazambye muri iki gihe.
Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru, AFP, nyuma y’uruzinduko yagiriye uri Uganda mu cyumweru gishize, Minisitiri Prévot yagaragaje ko nta kibi u Bubiligi bwakoze mu bihe by’ubukoloni ku buryo bwacyicuza.
Yagize ati “Ntabwo dufite ibyiyumviro byo kwicuza ku mateka y’ubukoloni. Kandi rwose nanjye ntabyo. Nubaha cyane u Rwanda.”
U Bubiligi bwakolonije u Rwanda kuva mu 1916 kugeza mu 1962. Bwaranzwe n’ubutegetsi bwagiraga uruhare rukomeye mu mibereho ndetse no mu mibanire y’Abanyarwanda.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko Ababiligi bazanye amoko mu ndangamuntu z’Abanyarwanda (amabuku) mu kwenyegeza amacakubiri, baca Umwami Yuhi V Musinga, abundira muri Congo-Mbiligi ari na ho yatangiye.
Nk’uko Guverinoma ikomeza ibisobanura, Ababiligi bimitse umuhungu wa Yuhi V Musinga, Umwami Mutara III Rudahigwa, bamuroga muri Nyakanga 1959 ubwo yasabiraga u Rwanda ubwigenge.
Uruhare rw’u Bubiligi mu gusenya sosiyete nyarwanda ntirwarangiriye aho, kuko bashinze ishyaka PARMEHUTU, barishyira ku butegetsi nyuma yo kwica Abatutsi benshi, bamwe bakajya mu buhungiro.
Ubutegetsi bwa PARMEHUTU yari iyobowe na Grégoire Kayibanda bwashyigikiwe n’umusirikare w’Umubiligi, Colonel Guy Logiest, wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda mu rwego rwa gisirikare.
Mu Ugushyingo 1959, Col. Logiest yategetse ko Abatutsi bimurwa mu bice na bimwe by’u Rwanda, bakajyanwa mu Bugesera, kugira ngo bazicirweyo n’inzara kuko hibasirwaga n’amapfa cyane, bazanaribwe n’isaza ya Tsetse kugeza bashiriyeyo.
Mu gihe Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutoterezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rugaragaza ko abakoloni babigizemo uruhare rukomeye kuko ari bo bahinduye imipaka y’ibi bihugu, abavuga uru rurimi baratatana.
Muri icyo gihe, Congo yategekwaga n’Umwami Leopold II w’u Bubiligi yahawe ibice bimwe by’u Rwanda birimo ibyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibindi bijya muri Uganda.
Ubu hari Abanye-Congo benshi bahamya ko abavuga Ikinyarwanda baba mu burasirazuba bwa RDC atari Abanye-Congo, bakabahohotera, babasaba kujya mu Rwanda kuko ngo ni ho iwabo.
Ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda ni ryo ryatumye abarwanyi b’umutwe wa M23 bafata intwaro kugira ngo barwanirire bene wabo, ndetse uyu mutwe uri mu mpamvu nyamukuru z’amakimbirane y’u Rwanda na RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko aho kwita ku gukemura impamvu muzi z’aya makimbirane, u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande, bushyigikira Leta RDC, bunasaba andi mahanga kubigenza atyo, akarufatira ibihano.
Igaragaza ko urwango u Bubiligi bufitiye u Rwanda muri iki gihe rushingiye ku mateka yo kuva mu gihe cy’ubukoloni, kuko bwaruhemukiye, burarusenya, burwicira abami babiri; Yuhi V Musinga na Mutara III Rudahigwa.
Ubwo Abanyarwanda batangiraga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yagize ati “Nta gihugu cya Afurika abakoloni biciye abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere, uretse u Rwanda.”
Muri Werurwe 2025, u Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi mu bya dipolomasi, rwirukana abadipolomate babwo. Hari amakuru avuga ko ubwo Minisitiri Prévot yari muri Uganda, yasabye Perezida Yoweri Museveni kunga igihugu cye n’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *