Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée yavuze ku byo perezida Kagame yaganiriye na Gen Doumbouya
Yanditswe: Monday 05, May 2025

Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya n’umugore we, Lauriane Doumbouya, tariki ya 1 Gicurasi 2025 bagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gushimangira ubushuti buri hagati y’ibi bihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu yahuriye n’Abanya-Guinée baba mu Rwanda mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, bamumenyesha ko bashyigikiye imiyoborere ye 100% nk’uko ubutumwa bari bafite bubyerekana.
Tariki ya 2 Gicurasi, Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bakiriye Gen Doumbouya na Lauriane mu rwuri rw’inka zabo ruri Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.
Gen Doumbouya ayobora Guinée by’inzibacyuho kuva muri Nzeri 2021, ubwo yakuraga ku butegetsi Alpha Condé. Icyo gihe yasezeranyije abaturage ko agiye kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu, ubukene ndetse n’akarengane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée, Dr. Morissanda Kouyaté, yasobanuye ko Perezida Kagame na Gen Doumbouya baganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo: ubukungu, imibereho y’abaturage, umuco, politiki n’amatora ateganywa i Conakry.
Nk’uko yakomeje abivuga, Perezida Kagame yashimiye Gen Doumbouya impinduka akomeje kugeza kuri Guinée kuva yajya ku butegetsi, mu nzego zirimo ubukungu, ndetse n’ibikorwaremezo ari kubaka muri iki gihugu.
Ati “Perezida Kagame yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Doumbouya, ubuhanga ari kuyoborana izi mpinduka. Yanagaragaje ko hatewe intambwe zikomeye mu bukungu kandi ko ibikorwaremezo bitangaje mu nzego zose byigaragaza, amusezeranya ko yiteguye gukorana na Guinée muri izi nzego, yungurana ubumenyi n’umuvandimwe we.”
Minisitiri Kouyaté yasobanuye ko uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu rwagenze neza cyane, kandi ko rwagaragaje ubuvandimwe n’ubushuti u Rwanda na Guinée bifitanye.
Gen. Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda. Muri Mutarama uwo mwaka na bwo yari i Kigali, mu ruzinduko rwashimangiriwemo ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *