Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahaye abagore inkunga y’imashini zidoda
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zashyikirije Koperative y’abagore (Cooperativa Moda do Litoral), imashini 10 zidoda n’ibikoresho byazo mu rwego rwo kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bikajyana no kwinjiza amafaranga. Iyi koperative iherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado
Uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere, Madamu Helena Bandeila, yashimye inkunga y’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko ifasha abaturage b’Intara ya Cabo Delgado, yari imaze imyaka myinshi yarayogojwe n’ibikorwa by’iterabwoba mbere y’uko Ingabo za mbere z’u Rwanda zihagera ngo zibihasye muri Nyakanga 2021.
Madamu Bandeila yagize ati "Twishimiye cyane uruhare rwatanzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Zirerekana umutima wabo w’ubufatanye, bitagarukira ku kurinda umutekano gusa ahubwo no mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Izi mashini zidoda zizongerera abagore bacu imbaraga zo gukora, gutera imbere, no gutunga imiryango yabo mu cyubahiro".
Abagize koperative bagaragaje ko bashimira byimazeyo inkunga bahawe, bavuga ko ibyo bikoresho bizabafasha kongera ibiraka babonaga mu budozi bwabo, no guteza imbere ubukungu bw’abaturage.
Iyi nkunga yatanzwe iri muri gahunda y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Irashimangira kandi ubushake bwazo mu gukomeza guharanira ko abaturage babona umutekano no kuzuza inshingano z’ibanze zo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *