
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria akaba n’Umushoramari, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, mu biganiro by’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda aho atera inkunga imikino ya “ Playoffs”, ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
Mr Eazi anasanzwe ari we Muyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife Gaming Ltd, ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengarazuba.
Uyu muhanzi akunze kwerekana ko yiyumvamo u Rwanda ndetse mu 2023, yaserukanye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports mu birori bifungura itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards and Festival, ndetse yemeje ko iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *