skol

Mu myaka itatu hanyerejwe ibikoresho by’ibigo by’amashuri by’arenga miliyoni 190,7 Frw

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ibikoresho by’ibigo by’amashuri birimo n’ibiribwa by’arenga miliyoni 190 Frw bimaze kumenyekana ko byanyerejwe bigizwemo uruhare n’abarimo abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yagaragazaga ishusho y’ibikorwa byo kunyereza umutungo w’ibigo by’amashuri muri iki gihe.

Ibyanyerejwe bikubiyemo amafaranga y’ikigo, ibyo kurya bigenewe abanyeshuri, mudasobwa, ibikoresho byo muri Laboratwari, impapuro, ibitabo, intebe, ameza, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Dr. Murangira yavuze ko ibyanyerejwe bimaze kumenyekana bifite agaciro karenga miliyoni 190,7 Frw. Kunyereza umutungo mu buryo bw’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri byonyine byihariye 43,4% bivuze ko ayanyerejwe ari 82.768.479 Frw, kwiba ibyo kurya byihariye 14% bifite agaciro ka 26.715.675 Frw naho kwiba no kunyereza ibindi bikoresho by’ishuri bitandukanye byihariye 42,59% bikaba bifite agaciro ka 81.218.075 Frw.

Mu myaka itatu ishize kuva mu 2023-2025, RIB yakoze iperereza ku madosiye 149 arimo abakekwa 297.

Mu mwaka 2023 hakozwe amadosiye 40, mu 2024 hakorwa amadosiye 52 mu gihe mu 2025 hamaze gukorwa amadosiye 57.

Abakurikiranywe barimo abarezi 72 barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, abashinzwe imyitwarire, abacungamutungo 28, abatetsi 51, abashinzwe gucunga umutekano b’ibigo by’amashuri 61, abajura 66 (batobora) n’abanyeshuri 19.

Imibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iza ku mwanya wa mbere ku bwiganze bwa 30,07% n’amadosiye 46, Amajyepfo ni 23,5% bingana n’amadosiye 36, Uburengerazuba ni 16,9% bingana n’amadosiye 26, Amajyaruguru ari ku kigero cya 13,7% bingana n’amadosiye 21 mu gihe Umujyi wa Kigali uri kuri 13% bingana n’amadosiye 20.

Ibi bikorwa bigaragara mu turere twose tw’igihugu ariko aka Kayonza na Gasabo ni two tuza imbere ku kigero cya 7,19% bingana n’amadosiye 11 kuri buri kamwe, Rusizi igakurikiraho n’amadosiye icyenda, Nyanza na Nyagatare na zo zabonetsemo umunani buri kamwe.

Mu madosiye 149 yakurikiranywe, angana na 49% ni ukuvuga 73 yarebanaga n’ibiryo byari bigenewe abanyeshuri byibwe cyangwa byanyerejwe.

Dr. Murangira B. Thierrry yavuze ko RIB itazihanganira kubona abitwa abarezi bagaragara mu bikorwa nk’ibi byo kunyereza umutungo wagenewe ibigo by’amashuri no kunyereza ibiryo byagenewe abanyeshuri.

Yakomeje ati: “Umutungo w’ikigo cy’ishuri ni umutima w’iterambere ry’uburezi. Iyo ukoreshwa neza, wubaka ejo hazaza h’abanyeshuri n’igihugu muri rusange. Tuributsa abayobozi b’amashuri, abacungamutungo, n’abafatanyabikorwa bose mu burezi ko umutungo, ibikorwa nk’ibi nta rwego na rumwe rukwiye kubyihanganira kandi bigira bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.”

Yakomeje ati: “Biteye isoni kuba witwa Umurezi, ariko akaba ari wowe usangwa mu bikorwa byo kunyereza ibiribwa byagenewe abo ushinzwe kurera.”

Yavuze ko bigira ingaruka ku banyeshuri ugasanga bamwe baragira imirire mibi kubera kwiba no kunyereza ibiribwa bibagenewe no gusigara inyuma mu ireme ry’ubumenyi kubera ibikoresho bidahagije.

Ku buyobozi bw’amashuri n’igihugu bituma habaho igihombo cya Leta no kwiyongera kw’ikoreshwa ry’umutungo mu buryo butari bwo mu gihe bigabanya icyizere abaturage n’ababyeyi bagirira inzego z’uburezi.

RIB kandi yasabye abacuruzi bagura ibyo biribwa byibwe n’abarezi kujya batanga amakuru kuko mu gihe babifatanywe bazajya bafatwa nk’ibyitso by’abakoze icyo cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa