skol
fortebet

Muhanga: Polisi yafashe moto 6 zibwe

Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi mu Karere ka Muhanga iravuga ko yafashe moto esheshatu zibiwe ahantu hatandukanye, itanga impanuro ku bahishira abajura.

Sponsored Ad

_____Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SSP Jean de Dieu Mayira avuga ko bafatanye abajura moto 6 bibye
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SSP Jean de Dieu Mayira,avuga ko hari moto esheshatu bafatiye mu Mujyi wa Muhanga zibiwe i Kigali no mu Karere ka Ngororero.

SSP Mayira avuga ko bahawe amakuru n’abaturage bari bazi ko izo moto zibwe.

Ati”Tumaze gusubiza enye muri zo kandi ba nyirazo ni abo mu Karere ka Ngororero no mu Mujyi wa Kigali”

Uyu muyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga avuga kandi ko bashyikirijwe dosiye z’abantu batandukanye bibwe amafaranga binyuze mu buryo bw’Ikoranabuhanga bakayakura kuri Mobil Money z’abayafite,bakayiyoherereza barangiza, bakajugunya simukadi bakoreshaga cyangwa bakazihe kenya.

Ati”Ubu bujura bumaze gufata intera ndende hano mu Mujyi no mu byaro.”

SSP Mayira avuga ko hari bamwe mu bajura bakorana n’abo bita Indangamirwa(abakora uburaya) ku buryo ibyo bibye bajya kubibitsa mu nzu, izo ndangamirwa zicumbitsemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye inteko y’abaturage ko aribo bakingira ikibaba izo ndangamirwa zikorana n’abajura.

Ati”Inzu bakodesha ni izanyu murabizi nuko mudashaka kubavuga “

Polisi ivuga ko izo moto uko ari esheshatu zafatiwe mu Murenge wa Cyeza, Shyogwe na Nyamabuye.

Gusa bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko usibye ubujura bunyuze mu ikoranabuhanga, ubwo abategeraga abaturage mu nzira zo mu bice bitandukanye byo muri uyu Mujyi bwagabanutse ugereranyije nuko byahoze mu myaka ishize.

Ntacyo Polisi yavuze ku birebana n’abazifatanywe niba baragejejwe imbere y’ubutabera

. _____Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yasabye abaturage kudahishira abajura n’Indangamirwa zikorana nabo _____Inzego zavuze ko hari bamwe mu baturage bahishira abajura kandi bakabacumbikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa