skol
fortebet

Muhanga: Umugore yitabye Imana bikekwa ko azize inkoni yakubiswe n’umugabo we

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa Murehe haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 50 witabye Imana bikekwa ko yaba yazize inkoni yakubiswe n’umugabo we amuziza kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, amakuru avuga ko ubwo uyu mubyeyi yasaga n’urembye bamujyanye kwa muganga ariko bikaba iby’ubusa kuko yitabye Imana bakiri mu nzira.

Bamwe mu bahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko mbere y’uko yitaba Imana yari yabanje kugirana amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku gucana inyuma.

Amakuru ahari avuga ko Intandaro y’urwo rupfu ni uko umugabo yasanze umugore adoda sous-jupe (umwenda w’imbere w’abagore), maze aramwadukira aramukubita akeka ko yaciwe n’abagabo bamusambanya, ariko ko n’ubundi bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko nyuma yaho asagariwe n’umugabo yajyanwe kuvuzwa mu bavuzi gakondo ariko nabwo ntibyakunda ajyanywe kwa muganga, apfira mu nzira ataragerayo.

Yavuze ko umugabo we nyuma yo kumukubitira ko hari ababa bamuciriyeho imyenda y’imbere “ku bwo kumusambanya”, ngo yanamukubise kuko hari umuntu waguze ikigori akamuhaho.

Ati “Nijoro arara agonga, ubwo nibwo yagiye gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda, bamuha umuti, akimara kuwunywa nibwo yatangiye kumererwa nabi. Bahita bazana moto ngo imujyane ku kigo nderabuzima, yahwaniye kuri moto itaranaka, bahita mu nzu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, yabwiye Umuseke ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Urupfu rw’uwo mudamu twararumenye ariko n’umuryango tudafite mu basanzwe babana mu makimbirane ariko natwe twarakurikiranye ngo tumenye niba ibyo bintu byaba byaratewe n’inkoni z’umugabo, turacyashakisha ngo tumenye byinshi kuri byo nkeka ko ari ikibazo cyashyikirijwe Ubugenzacyaha ngo bugikurikirane, ngo zikore iperereza.”

Yakomeje ati ”Batubwiye ko babonye arembye cyane bahitamo kumujyana kwa muganga ariko atarakagera kwa muganga aza kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hagaragaye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Inama duha abaturage ni ugutanga amakuru ku kintu cyose kiba cyabaye. Umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we.

Imiryango ibaye mu makimbirane tubashishikariza guhita bamenyesha ubuyobozi kare mu gihe bo ubwabo batabyigaragarije ko bayabanyemo, abaturage turabamenyesha ko umuryango bakwiye kuwegera.

Abaturage baduhe amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose cyabangamira umuntu uwo ari we wese, imibereho n’umutekano cyangwa se cyabangamira ubusugire bw’umuryango.”

Kugeza ubu biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera uza gushyingurwa mu gihe iperereza ku rupfu rwe rigikomje.

Source:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa