NATO yahakanye kwemerera Ukraine kuba umunyamuryango mu kurangiza intambara
Yanditswe: Sunday 11, May 2025

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango NATO, Mark Rutte, yatangaje ko Ukraine itigeze yemererwa kwinjira muri uyu muryango nk’igice cy’amasezerano y’amahoro hagati yayo n’u Burusiya.
Ni ingingo Mark Rutte yakomojeho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ari kumwe na Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz.
Ati “Nta na rimwe twigeze twemeranya ko Ukraine izahabwa uburenganzira bwo kwinjira muri NATO nk’igice cy’amasezerano y’amahoro”.
Yakomeje agaragaza ko kwinjira kwa Ukraine muri NATO byemewe n’ibihugu bigize uyu muryango ariko ko bizaba mu gihe kiri imbere, atari ubu mu gihe hari ibiganiro by’amahoro birimo kuba.
Rutte yashimangiye ko NATO ikorana bya hafi na Ukraine ndetse ko hari icyicaro kiri i Wiesbaden mu Budage gishinzwe guhuza inkunga ya gisirikare ihabwa Ukraine no guhugura abasirikare bayo.
Ni mu gihe u Burusiya bushinja NATO kwaguka mu buryo buyibangamira, bikaba ari imwe mu mpamvu zatumye intambara itangira.
By’umwihariko mu 2023 Perezida Putin yavuze ko ibyo bikorwa bigamije kubuza u Burusiya gutera imbere.
Yagize ati “Nizera ko ibyo byose byakozwe nkana kugira ngo hashyirweho izindi ngingo zigabanya iterambere ry’ubukungu no gukumira iterambere ry’u Burusiya”.
Mark Rutte yahakanye kwemerera Ukraine kuba umunyamuryango wa NATO nk’uburyo bwo kurangiza intambara
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *