skol
fortebet

Netanyahu yahize kwihorera nyuma y’igitero Aba-Houthis bagabye kuri Israel

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko icyo gihugu kiteguye kwihorera ku ba-Houthis nyuma y’igitero cy’igisasu cyo mu bwoko bwa Missile izo nyeshyamba zagabye hafi y’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Ben Gurion giturutse mu gihugu cya Yemen.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel byatangaje ko byibura abantu batandatu ari bo bakomerekeye muri iki gitero.

Mu itangazo Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yahise ashyira hanze, yavuze ko uzabarasa wese bazamusubiza inshuro zikubye karindwi.

Ati “Umuntu wese uzaturasa, tuzamusubiza inshuro zikubye karindwi mu buremere.”

Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, nyuma y’icyo gitero na we yahise ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agira ati "Twarateye mu bihe byashize, tuzongera dutere n’ahazaza."

Umuvugizi w’Ingabo z’aba Houthis, Yahya Saree, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Israel kitakiri nyabagendwa.

Nubwo bimeze uko iki kibuga cy’indege cyahise gisubukura ingendo nyuma y’iki kibazo cyari cyabaye.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel cyo cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ryimbitse ngo barebe icyatumye ibi bisasu bidahagarikwa . Inyeshyamba z’aba-Houthis zateye igisasu cyo mu bwoko bwa Missile hafi y’ikibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa