skol
fortebet

Ngoma: Gitifu arakekwaho gutorokana amafaranga y’abaturage n’ibikoresho by’Akarere

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hagenimana Potient Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerwa, mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma arakekwaho gutorokana amafaranga yatanzwe n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza angana ibihumbi 339Frw ndetse na mudasobwa yakoreshaga mu kazi.

Sponsored Ad

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurema II,Mudahigwa Oreste, ubwo yasobanuriraga umunyamakuru wa Radio/Flashtv , yavuzeko uwari gitifu yamwatse amafaranga yakusanyaga y’ubwisungane mu kwivuza maze agahita aburirwa irengero.

Yagize ati “Nta nyemezabwishyu yaduhaga.Twavuganaga hano. Bwa mbere mfata ayo kwa Jean Baptiste (umuturage wo muri uwo Mudugudu) nayafatiye bari guhinga mu njyemo.”

Mu baturage bari baratanze amafaranga ariko ntibabone ubwishingizi bavuga amafaranga bayatswe n’uwo muyobozi kugahato ariko ikibabaje bakaba batari kubasha kwivuza.

Umwe yagize ati “Gitifu twaramurebye, akajya ahora atubwira ngo Mituelle nazohereje,yabanje kutubwira ngo hari umugabo yazihaye, yazohereje.”

Undi nawe ati “Twarategereje,reba uko ndwaye gutya ,nategereje ngo nabona mituelle nkajya kwa muganga none byaramburiye.”

Aba baturage bavuga ko Akarere ka Ngomba gakwiye kubishyura amafaranga yabo kuko uwabambuye yari umukozi w’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko nabo bakimushakisha bityo ko abaturage bahita bishyurwa.

Yagize ati “Ubutumwa tubaha ni uko bihangana kuko arimo gushakishwa, ntabwo twatereye iyo,ariko kuvuga ngo ubuyobozi bw’Akarere nibuyishyure, ntabwo twahita tuvuga aka kanya ngo tubishyure kuko natwe yagiye atorotse,ntabwo yasezeye ku kazi bigenwa n’amategeko, hari n’ibikoresho yatwaye kuko ntabwo yigeze akora ihererekanya bubasha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa