Ngoma: Imibiri 14 y’abazize Jenoside i Rukumberi yashyinguwe mu cyubahiro
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Imibiri 14 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, asaba abakiri bato kwitoza gukurana indangagaciro nziza.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 ubwo muri aka gace bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rukumberi ni agace kahoze muri Komine Sake, kagiye gutuzwayo Abatutsi benshi kugira ngo bazicwe n’isazi ya Tsetse. Mu 1994 hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 mu minsi mike cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumberi yagizwemo uruhare rukomeye n’abari abayobozi babanje kubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Meya Niyonagira yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha abakiri bato kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira icyazana amacakubiri mu baturage.
Mukabaranga Anne watanze ubuhamya, yavuze uburyo uyu Murenge wari ukikijwe n’amazi impande zose ku buryo nta hantu na hamwe Abatutsi bari guhungira.
Yavuze ko mu minsi ya mbere Abatutsi ba Rukumberi bagerageje kwirwanaho ariko Interahamwe zifatanyije n’abasirikare babarusha imbaraga bituma babica ari benshi.
Kabandana Callixte wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko mu bantu bashyinguwe mu cyubahiro harimo umubiri wahingwaga hejuru n’umuntu wamwishe wari waranze gutanga amakuru.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, avuga ko kwibuka ari igihango cy’Abanyarwanda. Yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku musanzu wabo mu gushyigikira ubumwe n’ubudaheranwa mu kubanisha neza Abanyarwanda.
Ati “Amateka yacu nk’Abanyarwanda atwibutsa ko urwango n’ivangura bidakwiriye guhabwa umwanya mu muryango Nyarwanda, by’umwihariko abato bari hano kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya mwiza wo kwitoza gukura mushyira imbere indangagaciro nziza.’’
Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 42 y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *