skol
fortebet

Niba utarwanya umuntu uramuyoboka! Sankara yahishuye ingamba yafashe kubera uburyo yakiriwe mu Rwanda

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ufunzwe azira ibyaha birimo iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yabarizwagamo yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuyoboka u Rwanda ndetse akarukorera mu gihe azaba asubijwe mu buzima busanzwe kuko yaje gusanga kurwaya Leta y’u Rwanad ari ukuruhira ubusa ntawayishobora.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo bari mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje ikiciro cya mbere cy’imyuga bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Sankara yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo Leta y’u Rwanda yamwakiriye kuko kuri we yumvaga igihe yafashwe ubuzima bwe buzaba burangiye ndetse ko nabo bari kumwe ariko baba batekereza kubera amarorerwa bakora.

Ibi yabigarutseho ubwo yahaga ubutumwa ababa mu mitwe irwanya Leta ababwira uburyo Leta y’u Rwanda itandukanye nuko bayitekereza "“kandi nanjye ubwanjye mbonye bamfashe nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko ntabwo banyishe nta n’umuntu wigeze andya urwara […] ubwo rero intambara barwana ntabwo bazayitsinda.”

Sankara yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ari Leta nziza abwira abagifite gahunda yo kuyirwanya ko bakwiye gutuza kuko batazayibasha uretse kuguma mu buzima bubi bw’ubuhungiro.

ati “Ikintu cyabamara iyo deception, ni ukuyoboka, bakiyambura ishati y’ubugarasha bakambara iy’ubutore bakajya muri diyasiporo bagafatanya n’abandi Banyarwanda.”

Yungamo ati “Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, iyi Leta ifite umuyobozi uri ‘Charismatique’ [umuntu uukomeye kandi ukundwa] iyi Leta iri smart ifite amafaranga. Ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.”

Sankara yakomeje avuga ko ubu yayobotse ndetse ko atiteguye gusubira inyuma avuga ko nubwo ari muri Gereza abayeho neza kuruta uko yari abayeho ari mubuhungiro kuko ubu abasha no kubona umuryango we.

Yakomejeavuga uko bamwe mu barwanya u Rwanda bakomeje kumunenga bavuga ngo “Yabaye akabwa, ngo yarayobotse, ngo yakomye amashyi…nshuti yanjye Abongereza baravuga ngo if you can’t fight him, you join him, niba udashoboye kurwanya umuntu ngo uzamutsinde, uramuyoboka.”

Sankara avuga ko yamaze gufata umurongo udakuka wo kutongera gusubira mu barwanya u Rwanda, ati “Narayobotse, Niteguye kugorororwa hano muri gereza, nitegura kuba nasubira mu muryango nyarwanda ngafatanya n’abandi kubaka Igihugu.”

Kugeza ubu Sankara ni umwe mu mfungwa zifungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho arimo gukora igihano cy’imyaka 15 yakatiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa