Ntituzigera na rimwe twemera guterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Joseph Kabila rya ‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie:PPRD’, Ferdinand Kambere yavuze ko uko byagenda kose batazigera na rimwe baterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kambere yavuze ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bukomeje guhimba ibinyoma, bigamije guhuma amaso abantu ku bikorwa byabwo bibi no gukomeza gukandamiza abatavuga rumwe na bwo.
Yabivuze ku wa 20 Mata 2025 mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.
Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi buhagaritse PPRD gukorera mu gihugu ndetse bukavuga ko bugiye gukurikirana Joseph Kabila ushinjwa kugambanira igihugu binyuze mu gushyigikira Umutwe wa M23.
Ni icyemzo cyafashwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Constant Mutamba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Bashingira ku kuba Kabila yaba yaratashye mu gihugu cye anyuze i Goma, ibintu bavuga ko bidakwiriye kuko uwo mujyi ugenzurwa n’abo bahanganye.
Kambere ati “Nka Minisitiri w’Umutekano ugomba kuba azi amakuru yose ahubwo ni we uri kwibeshya bikomeye. Ni nde wabonye Kabila mu Mujyi wa Goma? Ni nde wabonye amafoto ye muri uwo mujyi? Biragaragara ko Guverinoma iri gufata ibyemezo ishingiye ku bihuha yihimbiye kugira ngo yibasire ishyaka ritavuga rumwe na yo ndetse n’abantu ku giti cyabo.”
Yakomeje avuga ko biteye agahinda kuba RDC imaze kugera kure habi aho “Ishyaka rya UPDS (rya Félix Tshisekedi) rirwanya ndetse rikica nkana gahunda yo kwimakaza demokarasi muri RDC.”
Uretse gukurikirana Kabila no guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye, RDC yemeje ko imitungo yimukanwa n’itimukanwa ya Kabila ifatirwa ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z’abakorana na we bose muri iki gikorwa “cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru".
Kambere yavuze ko ibyo ari ibikorwa biranga ubutegetsi bwimakaje igitugu, ati “Tshisekedi ashaka gushyiraho igihugu kigendera ku bitekerezo bimwe gusa.”
Uyu munyamabanga mukuru wa PPRD yavuze ko guhagarikwa kw’ishyaka rye ari ingaruka z’uko banze kwitabira ibiganiro bya politiki byashyizweho na Tshisekedi avuga ko bigamije kwimakaza ubumwe bw’Abanye-Congo.
Ati “Ntabwo tuzigera twemerera na rimwe abadutera ubwoba.”
Agaruka kuri Joseph Kabila uherutse gutangaza ko ashaka gusubira muri RDC gutanga umusanzu kugira ngo igihugu cye cyigobotore ibibazo kirimo, Kambere yagaragaje ko atumva uburyo icyo cyemezo cyaba icyaha kikaviramo Kabila gukurikiranwa.
Yashimangiye ko ibyo Kabila akomeje gushinjwa ari inkuru z’ibihuha zigamije guhishira amabi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi no guhishira ibikorwa bibi umuryango we ukomeje kugiramo uruhare nko kwigwizaho imitungo y’Abanye-Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *