Nyagatare: Ishimwe ry’abakorera mu biro bishya byatwaye miliyoni 677 Frw
Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

Nyuma y’imyaka myinshi Ibiro by’Akarere ka Nyagatare bibarizwa mu nyubako nto kandi itajyanye n’igihe, abakozi n’abakenera serivisi baravuga imyato inyubako nshya y’ibiro yuzuye itwaye miliyoni 677 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bishimira ko kuri ubu serivisi zinoze zirimo gutangirwa ahantu hisanzuye, hatekanye kandi hari ibikorwa remezo n’ibikoresho bigezweho byatwaye miliyoni zirenga 91 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikindi bishimira ni uko abakozi bose b’Akarere bahuriye muri iyo nyubako, bitandukanye n’uko mbere hari abakozi b’Akarere bakoreraga mu nyubako zitandukanye kubera kutabona aho gukorera hahagije mu nyubako yari iy’Akarere.
Kayishema Ismael, umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyagatare, yagize ati: “Nta muntu utakwishimira gukorera ahantu heza. Iyi nyubako yaje ari igisubizo ku bayikoreramo kuko buri mukozi arisanzura ku buryo bitandukanye n’uko twakoraga ducucitse mu nyubako twari dusanganywe.”
Akomeza avuga ko gukorera heza binayuma na bo bumva batekanye bityo serivisi batanga zikaba zitazira amakemwa.
Abaturage Imvaho Nshya yasanze baje gusaba serivisi ku biri bishya by’Akarere, na bo bahamya ko banyuzwe no guhabwa serivisi bari ahantu hasobanutse.
Niyongabo Alphonse yagize ati: “Aha hantu ni heza pe! Njye icyo nabishimiye ni uko tutakibyiganira ku ntebe aho dutegerereza abatwakira.”
Abo baturage bahamya ko batakiza ku Biro by’Akarere baseta ibirenge kubera gutinya umuvundo, kubura umwuka mwiza n’ibindi biterwa no kumara umwanya munini mu mfundanwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko kubaka ibiro bishya by’Akarere biri muri gahunda z’ubuyobozi zo kongera ibikorwa remezo, gufasha abakozi no gutanga isura inziza mu Mujyi wa Nyagatare.
Ati: “Twari dufite ikibazo cy’abakozi batari bafite aho gukorera hahagije. Ikindi nk’umujyi wunganira Kigali twongera ibikorwa remezo birimo imihanda n’inyubako, ntabwo rero ibiro by’Akarere byabura kugendana n’igihe.”
Avuga ko hari abakozi bakorwraga mu nyubako zitandukanye bikajya bivuna abaturage baza gusaba serivisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *