Nyamasheke: Birakekwa ko yiyahuye kubera nyina umuziza gukundwa na se
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Nyirandikumana Jeanne w’imyaka 22 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umurambo we wasanzwe mu mugezi wa Kamiranzovu hakekwa ko yiyahuye.
Se umubyara witwa Shikama Samuel avuga ko uyu mukobwa we yavuye iwabo mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa Gatatu, tariki 23 Mata 2025, yerekeje kuri santere y’ubucuruzi ya Karambi bisanzwe, nta kintu afite.
Ati: “Twaramutegereje turamubura, bigeze saa tatu z’ijoro ataje, dutekereza ko yaba araye kwa nyina wa batisimu kuko duturanye muri uyu Mudugudu.”
Yarakomeje ati: “Twabuze n’ama inite muri telefoni yo kumuhamagara, ariko kuko twumvaga ari mukuru tubona nta kibazo yagira na nyina wa batisimu ari hafi turabyihorera.”
Avuga ko baryamye, mugitondo cyo ku wa 24 Mata musaza we azindukana n’umusore w’umuturanyi kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga cya Kamiranzovu.
Ati: “Bahageze barebye mu mazi babona umurambo w’umukobwa wari wafashwe n’amabuye.”
Yunzemo ati: ”Basanga ni we, barebeye ku ikanzu yagiye yambaye bari bazi. Iyo kanzu yari itwikiriye igice cyo mu maso, supije na yo yari yambaye ikingiye igice cyo hasi. Ni ko kuduhamagara, duhuruza abaturanyi, tuhageze dusanga ni we.”
Avuga ko na we akeka ko umukobwa we yaba yiyahuye nubwo nta kibazo azi yaba yari afite.
Ati: “Mbikeka mbihereye ko mu ma saa moya z’umugoroba yagiye gusezera kuri nyina wa batisimu amubwira ko atashye, ntiyagana inzira itaha, ahubwo akomeza ijya muri Kamiranzovu.”
Avuga ko ibyo yabibwiwe n’abahuye na we kuko yari yamaze kurenga utuyira twose yanyuragamo ataha, babona yerekeza ku mugezi wa Kamiranzovu agatekereza ko yagezeyo akiyahura kuko ntawe bajyanye ngo abahe andi makuru.
Andi makuru ariko umwe mu baturage baho yahaye Imvaho Nshya, avuga ko uwo mukobwa yari amaranye iminsi amakimbirane na nyina umubyara, nyina amuhoza ku nkeke amuziza ko ngo se akunda uwo mukobwa we cyane kumurusha, ngo bituma we nta gaciro agira nk’umugore mu rugo.
Ati: “Amakuru dufite arimo n’ayo dukura muri bamwe mu basoromyi bagenzi be, ni ay’uko hari abo yari yaraganirije ababwira ko kubera uburyo nyina amuhoza ku nkeke amubwira ko ubwumvikane afitanye na se bumubangamiye, kuko ameze nk’aho ari we wabaye nk’umugore mu rugo, akwiye kuruvamo akajya gushaka urwe,akamurekera ubwisanzure ku mugabo we, kuko ngo yizera umwana kumurusha
Uyu muturage avuga ko mu makuru bagiye bakusanya muri urwo rugo bayabwiwe na bamwe mu bana babo anavuga ko nyina yanashinjaga uyu mukobwa we kumurega kuri se igihe habaga hari nk’amakosa yakoze na byo ntibimushimishe, bagakeka ko umukobwa yaba yarambiwe uko gutotezwa na nyina agahitamo kwiyahura.
Nyina w’uyu mukobwa Nyiramvuyekure Patricie yabwiye Imvaho Nshya ko hari igihe koko yashwanaga n’umukobwa we bapfa utuntu tumwe na tumwe two mu rugo, ariko atari azi ko byamubera impamvu yo gutekereza kwiyahura.
Ati: “Gushyamirana nyine byabagaho, by’umwana na nyina babana, ariko sinatekerezaga ko gucyaha umwana hari ikibazo byamutera.
Sinzi niba yaniyahuye kuko umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma, ni ryo rigaragaza icyo yazize, niba atari n’abagizi ba nabi bamutayemo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri, Habarurema Cyprien, yavuze ko umurambo basanze nta gikomere ufite, bakeka ko yaba yiyahuye.
Ati: “Harakekwa ko yaba yiyahuye ukurikije uburyo umurambo wari umeze, ariko RIB yahageze ikora ibyayirebaga, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma rya muganga. Aho ni ho hazaduha ukuri nyako k’urwo rupfu.
Yasabye abaturage kwirinda kubivugaho byinshi, bagategereza isuzuma rya muganga n’iperereza rya RIB.
Yanabasabye ko igihe hari abafitanye ibibazo bagomba kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho gutekereza kwiyambura ubuzima.
Ababyeyi bakabanira abana neza.
Nyakwigendera yari umwana wa 2 mu bana 10 uyu muryango wari ufite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *