skol
fortebet

Nyamasheke:Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yafashwe

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyamasheke umugabo wishe ababyeyi be bombi, umusaza w’imyaka 74 n’umugore we w’imyaka 62 abakase amajosi yafashwe ndetse yigamba ko ariwe wabishe ariko atakoze igikorwa nkuko yari yagiteguye kuko avuga ko yagombaga kwica abantu bane.

Sponsored Ad

Uyu musaza n’uyu mukecuru bivugwa ko bishwe n’umuhugu wabo kuwa 6 Kanama 2022 abasanze aho bari batuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Aba banyakwigendera bashyinguwe kuri iki cyumweru taliki 7 Kanama 2022 mu gahinda kenshi abavandimwe b’uyu wishe bavuga ko umuvandimwe wabo yari akwiye kwicwa akajyana n’ababyeyi babo.

Ba nyakwigendera bashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki indwi Kanama 2022 mu irimbi rya Gahondo riherereye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.

Ni umuhango waranzwe n’amarira menshi byumwihariko ku bana ba banyakwigendera babuze ababyeyi babo bombi umunsi umwe kandi bishwe n’umwo bonse rimwe.

Abaturanyi babo na bo amarira yari yose kuko bashenguwe n’iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe aba babyeyi, gikozwe n’umwana wabo.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko uyu mugabo wishe ababyeyi be yafashwe yidegembya anywa inzoga ndetse afite n’amaraso.

Amakuru ahari avuga ko akimara gukora aya mahano, uyu mugabo yahise atoroka ariko ku bufatanye bw’inzego n’abaturage batangira kumushakisha aho yaje gufatirwa mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi.

Yafashwe ku makuru yatanzwe na mubyara we wamubonye muri aka gasantere ari kwidegembya anafite amaraso ku mubiri we, agahita amenyesha abandi baturage ko uwo mwene wabo ari gushakishwa kuko yishe ababyeyi be.

Abaturage bahise bamugota bamubaza ahavuye ayo mararo yari amuriho, ahita abemerera ko yishe ababyeyi be, ni ko guhita bahamagaza inzego zihita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Ntendezi.

Uyu muvandimwe w’ukekwaho kubicira ababyeyi, avuga ko akimara gufatwa yigambye ko yishe abantu babiri mu gihe yari afite umugambi wo kwivugana bane.

Avuga ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’umuvandimwe we na we cyari gikwiye kumugiraho ingaruka zikomeye ku buryo na we yari akwiye kuvanwa ku Isi [tubibutse ko igihano cy’urupfu kitari mu mategeko y’u Rwanda].

Ati “Yari akwiye kugenzwa nkuko yagenje ababyeyi bacu, na we tukamushyingurana na bo […] Kubona umwana asogota nyina na se kuriya, agahabwa igihano kitangana n’ibyo yakoze, aramutse acitse Gereza ntiyaza akatumara? Ubu rero bagiye kujya birirwa bamucungiye umutekano agaburirwa ibigori na Leta. Aho yashyize ababyeyi bacu se bo bagiye kubirya?”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe ababyeyi be kubera ibibazo bari bafitanye bishingiye ku makimbirane y’imitungo kuko ba nyakwigendera bari baramubujije kugurisha umunani bari baramuhaye.

Uyu mugabo ngo yahoraga ahamagara ababyeyi be ababwira azaza akabica kuko bamwangiye ko agurisha umutungo we.

Src:Radiotv10

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru mujye mwibuka no kujijura rubanda mwibutsako nubwo amarangamutima yabo agera aho abavugisha amwe mu magambo atari yo urugero: Ati bakwiriye kumugenza uko yagenjeje abandi ! Umunyamakuru aba afite inshingano yo kwibutsa abatabizi ko urwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ko uwahamwe n’icyaha agihanirwa hisunzwe icyo amategeko ahana avuga. Abanyarwanda benshi murabizi ko batize n’abize kandi siko bose byabafashije kujijuka . uzafate abanyarwanda bafite A0 nibura ubabaze uti kuba urwanda ari igihugu kigendera ku mategeko bishatse kuvuga iki, uzataha wifashe ku munwa!! Donc dent pour dent , oeil pour oeil ntabwo ibyo bikora mu Rwanda ikindi igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko ahana y’urwanda , igihano kiremereye ni ugufungwa burundu . Ngaho mumpembe kuko mbakoreye akazi!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa