
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi bo mu karere ka Nyaruguru, rukaba rubakekaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.
Abafunzwe nk’uko RIB yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa X ni Ndungutse Leon, usanzwe ari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere.
Uru rwego ruvuga ko aba bombi “bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw.”
Ni amafaranga yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya gahunda ya VUP mu mirenge 12 y’akarere ka Nyaruguru.
Bariya bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB mu butumwa bwayo yaburiye abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda ko bagomba kubahiza ibiteganywa n’amategeko, kuko kunyuranya na byo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko.
Uru rwego rwashimangiye ko rudateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *