Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bwibanze ku gushaka amahoro arambye mu bihugu byibasiwe n’intambara
Yanditswe: Monday 12, May 2025

Kuri iki Cyumweru Papa Leo XIV, yatanze ubutumwa bwe bwa mbere kuva yatorerwa kuba umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu butumwa bwe yasabye ko habaho "amahoro arambye" intambara ya Ukraine n’Uburusiya igahagarara cyo kimwe n’ibera muri Gaza. Yasabye ko kandi habaho ubwumvikane hagati y’Ubuhinde na Pakistan amakimbirane agahagarikwa.
Yagize ati: "Ndashaka kandi kubwira abantu bafite ububasha ku isi hose, nkomeza kubisubiramo nti:" Ntihazongere kubaho intambara "".
Yakomeje agira ati: “Hari hashize imyaka 80 kuva ibyago bikomeye by’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose birangiye ... ubu duhanganye n’amakuba y’Intambara ya gatatu y’isi yose."
Papa Leo XIV, avuga ko ababajwe cyane n’ibibera muri Gaza, asaba ko amasezerano yo guhagarika intambara yakwihutishwa kandi impunzi zikabona imfashanyo zemerewe kandi imfungwa z’intambara nazo zikarekurwa.
BBC itangaza ko ku rundi ruhande yavuze ko ngo yishimiye intambwe ikomeje guterwa mu guhosha amakimbirane ari hagati y’u Buhinde na Pakistan.
Ati: "Nishimiye kumva ku rundi ruhande ko hari amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’Ubuhinde na Pakisitani kandi nizera ko mu biganiro biri imbere bishobora gutanga amahoro arambye".
Ku wa kane w’iki cyumweru, papa yatorewe kuba umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika, nyuma y’iminsi ibiri y’abakaridinari bateraniye muri Vatikani gutora papa mushya, ari nabbwo habonetse Karidinali Robert Prevost w’imyaka 69 y’amavuko ahabwa izina rya Leo XIV / Léon XIV.
Uyu akaba ari we Munyamerika wa mbere wabaye papa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *