skol
fortebet

Pasiteri Rutayisire yavuze ku nzego enye zikwiye kubazwa ibibazo biri mu rushako mu Rwanda

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje ko ibibazo biri mu miryango myinshi mu Rwanda, bikwiye kubazwa inzego zitandukanye zirimo aho abantu bakomoka, ishuri, amadini ndetse n’igihugu, kuko zitabasha gukurikirana neza umuntu kuva mu buto bwe kugeza ageze igihe cyo kurushinga.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yagarukaga ku ngingo zitandukanye zatuma abantu bubaka ingo zihamye kandi zibanye neza mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Rero ibyo by’izirara zishya bwacya zikazima, ingo nyinshi ni ko zibaho. Njyewe nkora mu byo kugira abantu inama. Umugore araza akavuga ati umugabo wanjye umuvuze nabi abantu ntiwabakira.”

Arakomeza ati “Ni we ushobora gutanga ‘lift’ ku muntu wese ariko njyewe n’iyo mubwiye ngo anjyane arambwira ati tega ‘Taxi Voiture’ cyangwa ugende n’amaguru. Kandi si ku bagabo gusa, n’abagore barahari. Hari umugabo wambwiye ati umugore wanjye ashobora kukwica na RIB yakora iperereza ikavuga ko wiyahuye.”

Rutayisire avuga ko Isi y’uyu munsi ishishikariza abantu kwigenga no kubivamo mu gihe babonye bibaruhije. Agaragaza ko nta gitangaza kirimo kuba abashakanye bashwana kuko abantu bajya mu ngo batarabiteguriwe.

Avuga ko hari inzego zakabaye zifasha abantu bagiye kubaka urugo ntibibe ibintu biba ku muntu bimeze nk’ibimutunguye. Avuga ko kandi izo nzego ari zo ashyiraho ikibazo cyo kuba nyirabayazana w’ibibazo byose biba mu rushako kuri benshi.

Ati “Urwego rwa mbere ni aho tuvukira. Uravutse usanga Papa na Mama babana muri shinyiriza…mpura n’urubyiruko rumbwira ruti mfite ubwoba bwo gushaka kuko ndeba uburyo ababyeyi banjye babanye nkibwira ko ari ko nanjye bizamera. Nta wigeze antoza si Data si Mama, nta wigeze atekereza ko gutegura umukobwa cyangwa umuhungu biri mu nshingano z’ababyeyi.”

Yakomeje avuga ko urundi rwego ari ishuri kuko umuntu kuva avutse kugeza abaye mukuru, amasaha ye menshi aba ayamarana n’abarimu bityo habayeho inyigisho zijyanye no kurushinga byafasha benshi.

Ati “Urundi rwego ni mu ishuri niho tumara igihe kinini. Nkiga ikiburamwaka kirakarangira, nkagera mu mashuri yisumbuye na kaminuza aho umuntu aba ageze igihe cyo kurushinga. Aba bose nta n’umwe wigeze ampa nibura udusomo duke tw’uburyo umuntu yubaka urugo. Ntabyo banteguriye.”

“Ahandi ha gatatu ni mu itorero nta n’umwe uzamufata ngo amwigishe amuhe ibizamini ngo avuge ati reka tugukoreshe ibizamini turebe ko uzaba umugabo. Urundi rwego rwa kane ni igihugu. Twese ibiba ku bana bacu tubifitemo uruhare.”

Avuga ko we ku bwe agize ubushobozi bwo kugirwa umuntu ushinzwe kureba uburyo ingo zimeze nabi, yakwicaza izo nzego zose ahereye kuri Guverinoma, aho yakwicaza hamwe abashinzwe uburezi, iby’imiryango ndetse na MINALOC akabasaba gushyiraho inyigisho zizigishwa, bagakurikirana ko abantu biga kubaka ingo nziza.

Arakomeza ati “Nkafata abanyamadini nkababwira nti namwe mu byo ngiye kujya ngenzura ni ukureba uburyo mwita ku muryango uhereye ku mwana kugeza igihe arushinze. Nibura n’imiryango tukareba ko hari icyo twagabanyaho. Kuririmba ko ibibazo bihari ntabwo aribyo bizazana ibisubizo. Naho ubundi mba mbona tutazi ibyo turimo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa